Kagere Meddie yaba ateye umugongo APR FC akerekeza muri Yanga Africans? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kagere Meddie yaba ateye umugongo APR FC akerekeza muri Yanga Africans?

Kagere Meddie yaba ateye umugongo APR FC akerekeza muri Yanga Africans?

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya, Meddie Kagere byavugaga ko yifuzwaga n’ikipe ya APR FC yo mu Rwanda biravugwa ko ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania ngo abe yayerekezamo mu mwaka utaha w’imikino wa 2018/2019.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania cya Saleh Jembe kibitangaza ngo bamwe mu bayobozi ba Yanga batangiye ibiganiro n’uyu mugabo ndetse byitezwe ko bashobora kuzarangizanya ubwo ikipe ya Gor Mahia izaba iri muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup mu kwezi gutaha kwa Nyakanaga.

Amakuru kandi aturuka muri Kenya ngo akaba yemeza ko uyu musore yiteguye kuba yakwerekeza muri iyi kipe igihe cyose ibiganiro ku mpande zombi byaba byagenze neza.

Mu kiganiro na Eachamps, Meddie Kagere ntiyahakanye aya makuru cyangwa ngo ayemeze, yavuze ko we afite abamuhagarariye ari bo bamushakira ikipe bakanavugana nayo.

Yagize ati”Kuri ubu ngubu sinjye urimo kuvugana n’amakipe anshaka, nsimvugana n’amakipe uretse abampagarariye ni bo babikora.”

N’ubwo ateruye ngo abyemeze gusa yemeza ko bishoboka ko Yanga yaba iri mu makipe yaba yaramwegereye . Kuba yagaruka mu Rwanda muri APR FC nk’uko byagiye bivugwa ko imwifuza, yanze kugira byinshi abitangarizaho Eachamps.

Kagere Meddie akaba asigaje ukwezi ku masezerano ye yari afitiye ikipe ya Gor Mahia, akaba yaraciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports, Police FC ndetse na Rayon Sports.

12/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content