Mani Martin mu bahanzi bakomeje guhezwa mu rungabangabo na Meddy Saleh | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mani Martin mu bahanzi bakomeje guhezwa mu rungabangabo na Meddy Saleh

Mani Martin mu bahanzi bakomeje guhezwa mu rungabangabo na Meddy Saleh

Maniraruta Martin cyangwa se Mani Martin, yahishuye ko Meddy Saleh agiye kumara umwaka wose atamuha amashusho y’indirimbo ‘Afro remix’ yasubiyemo afatanije na Eddy Kenzo.

Eddy Kenzo yageze i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 16 Nzeri 2017. Yakirwa n’abantu batandukanye barimo itangazamakuru na Mani Martin wari wamutumiye mu Rwanda mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo basubiranyemo.

Amashusho y’iyi ndirimbo Mani Martin yahuriyemo na Eddy Kenzo  yafatiwe mu Rwanda mu mwaka ushize muri Nzeri. Yafashwe na Meddy Saleh usanzwe azwi cyane muri uyu mwuga mu Rwanda.

Mani Martin mu kiganiro yagiranye na Eachamps, yabajijwe aho amashusho y’iyi ndirimbo avuga ko agiye kuzategereza kugeza igihe Meddy Saleh azibwiriza akayamuha kuko ahora amubwira ko azayamuha ariko bikarangirira mu magambo.

Yagize ati”Amashusho y’iyi ndirimbo mpora mvuga ngo azajya hanze ariko nabirekeye Meddy Saleh kuko hagiye gushira hafi umwaka dufashe amashusho yayo. Iyo  mubajije arambwira ngo ‘ndayiguha mu cyumweru gitaha bikarangira atabikoze’. Ubu ntago njye nshobora kuvuga ngo izasohoka igihe iki cyangwa iki, nayimpa nzayishyira hanze.”

Mani Martin yavuze ko gukorana na Eddy Eddy Kenzo byamwigishije byinshi kuko baganiriye akamwereka uko ibintu bimwe na bimwe babikora.

Yagize ati”Iyo abahanzi bahuye[njye niko bingendekera sinzi abandi uko babigenza], iyo bahuriye mu mushinga umwe cyane cyane nk’iyo ari indirimbo igihe mumarana mukaganira hari ibyo wiga. Hari ibintu uba uziko wakora mu buryo runaka ariko we akakubwira ubundi buryo abikoramo bikaba byatuma ugira ikintu wiga cyatuma ugira ibyo uhindura mu mikorere  yawe.”

Meddy Saleh ugiye kumarana umwaka wose umushinga w’amashusho y’indirimbo ya Mani Martin, aherutse gushinjwa n’abandi bahanzi kuba yaragiye atindana indirimbo zabo ndetse n’abo agiriye impuhwe akazibaha bagasanga ziteye isoni ku buryo batigeze bifuza kuzishyira hanze ahubwo bagahitamo kuzirebera mu rugo.

Abahanzi baherutse gushinja Meddy ubuhemu barimo Kitoko, wavuze ko indirimbo yise ‘I Miss you’ yahuriyemo na Urban Boyz  ndetse niyo yise ‘Ako kana’ yategereje ko uyu mugabo amuha amashusho yazo agaheba.

N’uwitwa Spaxx aherutse kuvuga ko Meddy Saleh yamwiciye  amashusho  y’indirimbo ye yitwa ‘Wah Wiyah Go Do’, akanga kumuha amashusho  y’indi ndirimbo yakoranye na Pallaso wo mu gihugu cya Uganda.

Mani Martin aherutse gushyira hanze indirimbo ebyiri icyarimwe harimo iyo yise ‘Chalala’ ndetse n’indi yakoze mu buryo bwa Acapela yise ‘Rwagasabo’.   Ubwo Eddy Kenzo yazaga i Kigali mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yahuriyemo na Mani Martin   Kitoko ari mu gahinda kamwe na Mani Martin, Meddy Saleh yaheranye amashusho y'indirimbo ebyiri yamukoreye    Spaxx na we aherutse gushinga Meddy Saleh imikorere idahwitse   Meddy Saleh ushinjwa gutindana amashusho y'indirimbo z'abahanzi benshi ndetse amwe akayakora uko yishakiye

12/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
carter
Ark Meddy ntarinziko arumunyamwuga.none nawe ntuko akora ese ko atajya aherana aya Bulvan aka nakumiro Meddy saleh atanjyiye kuba Bihemu ibi birangizwaa nokwiyicira izina pe
steve burundi
ivyo bintu birababaje cane,none gukora ibintu nkivyo aba agamije iki?
Sponsored Content