Nyuma yo gushinjwa ubuhemu n'abahanzi, Meddy Saleh yahagaritse ibyo gutunganya amashusho y'indirimbo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nyuma yo gushinjwa ubuhemu n'abahanzi, Meddy Saleh yahagaritse ibyo gutunganya amashusho y'indirimbo

Nyuma yo gushinjwa ubuhemu n'abahanzi, Meddy Saleh yahagaritse ibyo gutunganya amashusho y'indirimbo

Meddy saleh wamamaye mu gukora amashusho y’indirimbo zitandukanye, yamaze gutangaza ko ahagaritse uyu mwuga nyuma y’iminsi ashyirwa mu majwi n’abahanzi batandukanye ko abatindanira ibihangano rimwe na rimwe akanabibaha bidafite ireme.

Kugeza kuri uyu munsi, Meddy Saleh niwe wafatwaga nka nimero ya mbere mu gutanganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda. Yakoze indirimbo nyinshi z’abahanzi batandukanye zagiye zikundwa. Niwe wakoreraga indirimbo Active, Buravan (Oya, Just a Dance, Malaika..) babarizwa muri New Level.

Meddy Saleh niwe wakoze indirimbo Agatako ya  DJ Pius na Chameleone, Velo ya Teta Diana, Naramukundaga ya King James, Agatege ya Charly na Nina, Mbaye Wowe ya Passy na Knowless, n’izindi nyinshi cyane.

N’ubwo Meddy Saleh yifuzwaga n’abahanzi benshi ngo abakorere amashusho, hari n’abandi bagiye bamushinja kubahemukira, aho yagiye atindana amashusho yabo ndetse amwe akayaha abana yigisha bakaba ari bo bayakora.

Ingero za vuba ni umuhanzi Spaxx wavuze ko yakoresheje amashusho  kwa Meddy Saleh, akaza kuyatindana n’aho ayamuhereye akayamuha ari mabi ku buryo atigeze ayashyira hanze.

Mani Martin nawe ejo yari yatangarije Eachamps ko amashusho y’indirimbo ye Afro yakoranye na Eddy kenzo amaze umwaka kwa Meddy Saleh kandi ko ahora amurerega  ibintu byatumye acika intege akaba yaramuretse  ngo azayamuhere igihe ashakiye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Meddy Saleh yanditse ubutumwa burebure atangaza ko aretse burundu akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi binyuze muri kompanyi ye yitwa Press It Film.

Yagize ati “ Guhera ubu ndashaka gutangaza ko Press It Film itazongera gukora amashusho y’indirimbo. Byinshi byarabaye, ku bantu Press It film yababaje, mbasabye imbabazi mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.”

Meddy Saleh yagaragaje ko hari abahanzi benshi bagiye bamushija ubuhemu, nyamara atari nawe byaturutseho, ahitamo gufata iki cyemezo yemeza ko gikomeye ndetse anasaba imbabazi uwo ari wese yaba yarakomekeje bitewe n’akazi ke.

Yagize ati” Rimwe  na rimwe hari ibintu biba, tukaba ari twe tunengwa, nyamara atari amakosa ya kampani. Ku bw’izo mpamvu Press It Film yafashe icyemezo cyo kutongera gukora amashusho y’indirimbo, byari byiza ariko iyi iri ni ryo herezo. Ntibyoroshye gufata iki cyemezo, ariko byari ngombwa bitewe n’uburyo nari ndemerewe. Ndongera gusa imbabazi abahanzi bose Press It Film yababaje ariko ntibyari ku bushake byari urukundo n’umuhate w’ibyo dukora niyo mpamvu byabaye.”

Meddy Saleh nk'uko yagiye abishinjwa n'abahanzi benshi, n'ubundi hari ibihangano yari akibitse, birimo n'indirimbo ya Mani Martin yakoranye na Sauti Sol. Yavuze ko ibyo bihangano byose ari kubikoraho ku buryo mu gihe cya vuba bizaba byageze kuri ba nyirabyo.

Yasoje avuga ko nta mpungenge afite kuko ibihangano by'abanyarwanda bamuganaga bisigaye mu biganza byiza by'abana bafite impano bari kwigaragaza muri iyi minsi.

Benshi mu bamukurikira bagaragaje ko batishimiye iki cyemezo ndetse ko byanze bikunze bizagira ingaruka ku muziki nyarwanda.

umuhanzi akaba n'umunyamakuru Uncle Austin we yamusabye kongera kwitekerezaho, kuko iki atari cyo gihe nyacyo cyo kureka gutunganya indirimbo z'abahanzi.

Umuhanzi Tom Close nawe yagaragaje ko iki cyemezo cya Meddy saleh cyitamunyuze ariko ko ari amahitamo ye.  Yavuze ko yizeye ko undi munsi azongera kumubona atunganya amashusho y’indirimbo ku rwego rwo hejuru kuruta uko yabikoraga ubu.

Yagize ati "Ihangane ku byakubayeho muvandimwe Meddy Saleh. Nzi neza ko watekereje kuri iki cyemezo gikomeye. Ariko mu ubuzima buzima habamo gutenguhwa, rimwe turagwa ubundi tukabyuka. Si nizeye ko ari iherezo ry’inzira y’inkunga yawe ku muziki nyarwanda. Sinezeye ko uzagaruka kandi ukomeye kuruta uko byari bimeze. Uri umuntu ukomeye."

13/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Baddest
Hhhhhhh hakurikiyeho "tour du Rwanda kubaproducers"
lee woo
Ubuse abahanzi bari bafitanye nawe ikibazo yamaze kubikemura ?? Nawe areguye kubera ko nta kundi byagenda numvise ngo aba afite project nyinshi z'abahanzi gusa twakundaga ibyo akora
lee woo
Ubuse abahanzi bari bafitanye nawe ikibazo yamaze kubikemura ?? Nawe areguye kubera ko nta kundi byagenda numvise ngo aba afite project nyinshi z'abahanzi gusa twakundaga ibyo akora
Gabby Eric
Uwo mugabo abikoze yabitekerejeho neza yitonde adahubuka cg ni ukuvugisha itangazamaku aha ntawamenya!!!
Sponsored Content