Bakame ashobora gusimburana n’umutoza – Rutanga Eric | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Bakame ashobora gusimburana n’umutoza – Rutanga Eric

Bakame ashobora gusimburana n’umutoza – Rutanga Eric

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko ubwabo nk’abakinnyi ari bo basabiye imbabazi Bakame kuko ubuyobozi butari guhagarika umutoza na Bakame igihe kimwe cyane ko Bakame ashobora no gusimbura umutoza.

Tariki ya 10 Kamena 2018 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika kapiteni w’iyi kipe Ndayishimiye Eric Bakame nyuma y’amajwi ye yagiye hanze avugana n’umwe mu bakunzi ba Rayon Sports avuga uburyo abakinnyi bacitse intege, ubuyobozi bukaba bwaramushinjije kugamabanira ikipe.

Bukeye bwaho ku wa Mbere tariki ya 11 Kamena 2018 ubu buyobozi kandi bwafashe umwanzuro wo guhagarika n’abatoza 3 b’iyi kipe bitewe n’umusaruro muke ndetse n’umwuka utari mwiza mu ikipe. Abahagaritswe ni umutoza mukuru Ivan Minnaert, umutoza wungirije Jeannot Witakenge na Lomami Marcel ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi b’iyi kipe.

Bitunguranye Bakame wari wahagaritswe, kuri uyu wa Kabiri yaje kugaruka mu bandi adasibye umukino n’umwe akorana nabo imyitozo. Rutanga Eric akaba yavuze ko ari abakinnyi ubwabo bamusabiye imbabazi kuko imyaka amaze muri iyi kipe ubu atari bwo yayigambanira, byongeye bakaba bamwizeyeho ubinararibonye dore ko ashobora no kubatoza.

Yagize ati”Guhagarikwa kwa Bakame byaratubabaje cyane kuko ni natwe twisabiye ko bamugarura kuko Bakame kubura mu ikipe ni kintu gikomeye, nta bwo ubuyobozi bwari guhagarika umutoza ngo bamuhagarikane na Bakame kuko Bakame ashobora gusimburana n’umutoza, atugira inama ndetse ni umuntu umaze gukorera ibintu byinshi Rayon Sports nta bwo aka kanya ari bwo yaba agambaniye Rayon Sports.”

Iyi kipe ya Rayon Sports  ifite urugamba rutoroshye kuri uyu wa Gatanu aho izaba icakirana na APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona, Rutanga akaba avuga ko biteguye neza bakaba banizeza abakunzi babo ko bazitwara neza abasaba kuza kubashyigikira.

Kuri ubu ikipe ya Rayon Sports iri gutozwa na Nkunzingoma Ramadhan usanzwe utoza abazamu na Hategekimana Corneille ushinzwe kongera ingufu mu bakinnyi.

13/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content