Nameless Campos wiyita uwa mbere mu gutanganya amashusho yavuze ko Meddy Saleh yari ashaje | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Nameless Campos wiyita uwa mbere mu gutanganya amashusho yavuze ko Meddy Saleh yari ashaje

Nameless Campos wiyita uwa mbere mu gutanganya amashusho yavuze ko Meddy Saleh yari ashaje

Nameless Campos usanzwe ukora akazi ko gutunganya amashusho y’indirimbo zitandukanye, arabyinira ku rukoma nyuma y’aho mugenzi we Meddy Saleh asezeye kuri aka kazi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Kamena 2018, nibwo habyutse humvikana inkuru ivuga ko Meddy Saleh wafatwaga nk’inkingi ya mwamba mu gutanganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yabivuyemo burundu biturutse ku bibazo yagiye agirana n’abo yakoreye.

Ni ibintu bitakiriwe neza na gato na benshi mu bakurikirana umuziki wo mu Rwanda, bemeza ko icyuho cya Meddy Saleh kitazatinda kwigaragaza dore ko yanashimirwaga urwego yari amaze kugeza ku mashusho y’indirimbo z’abanyarwanda.

N’ubwo hari abababaye, siko bimeze kuri mugenzi we Nameless Campos, wagaragaje ko yabyishimiye, ndetse Meddy Saleh yasaga n’umubangamiye, akaba agiye gukora yisanzuye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Nameless Campos yashyizeho ifoto igaragaza isezera rya Meddy Saleh arangije ayivugiraho amagambo y’ubwishongozi ati “icyemezo cyiza! Ndacyari kandi ndabarusha bose.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ayo magambo harimo n’umuhanzi Mico The Best, wagaragaje ko icyemezo cya Meddy Saleh atari cyiza ku muziki nyarwanda n’ubwo ari amahitamo ye kandi abantu bagomba kuyamwubahira.

Yagize ati “ Buri wese aba afite impamvu zo kuba cyangwa kuva mu kintu runaka. N’ubwo atigeze akora amashusho y’indirimbo yanjye n’imwe, kuri njye si amahitamo meza. Iyo duhatana abafite imbaraga batanga ibifite ireme.”

Nameless Campos yasubije Mico amubwira ko n’ubwo Meddy Saleh yari umukozi w’umuhanga ariko ‘ntawe ubaho iteka ryose’.

Mico yongeye kumubaza niba abona Meddy Saleh yari ashaje, Nameless ahita abyemeza avuga  cyari igihe cyo guhigamira abandi bamurusha intege kuko yari ashaje.

Yagize ati  “arashaje naruhuke ni igihe cyintwarane intwari zirananiweeee.”

Mu kiganiro Eachamps yagiranye na Nameless Campos yadutangarije ko kuba Meddy Saleh aretse gutunganya amashusho nta gihombo na gito bizatera ku muziki wo mu Rwanda ko ahubwo ari we bishobora kugira ho ingaruka, kuko abakora amashusho mu Rwanda bahari kandi benshi.

Yagize ati “ niwe wafashe umwanzuro, ni igihombo kuri we si igihombo si ku muziki. Mu Rwanda hari abandi benshi bashobora gukora ibintu byiza.”

Uyu musore utemera ko Meddy Saleh ari we wari uyoboye abandi mu gutunganya amashusho y’indirimbo kuko ntarushanwa bakoze ngo ribyemeze, yavuze ko atababaye cyangwa se ashimishwe n’isezera  rya mugenzi.

Nameless wakoze amashusho y’indirimbo atandukanye na Mpfumbata ya Urban Boys, Hero ya Safi, Winner ya Queen Cha, n’izindi nyinshi yemeza ko ari we wa mbere mu Rwanda mu gutanganya amashusho ashingiye kubikorwa amaze gukora mu gihe gito.

13/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Oh no
ABAZI KO BAZI NTACYO BABA BAZI.
Arasekeje
Nabanze areke gushishura izina ryabandi...Yafashe izina ryumuDirector wo muri South Africa witwa JUSTIN CAMPOS arangije araryiyita,none arahagata Saleh umaze imyaka 15.afotora harurwego atazageraho niyo yagirate,abazi ko bazi ntacyo baba bazi!
xman
Campos ninde??
twist
Nameless Compos nubundi ntago uri uwambere tuza ibyo wavuze byuzuye ishyari warufitiye mugenzi wawe
Sponsored Content
Loading...