Corneille umwe mu basigaranye Rayon Sports yakomoje ku mwanzuro yumva wafatirwa abatoza bahagaritswe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Corneille umwe mu basigaranye Rayon Sports yakomoje ku mwanzuro yumva wafatirwa abatoza bahagaritswe

Corneille umwe mu basigaranye  Rayon Sports yakomoje ku mwanzuro yumva wafatirwa abatoza bahagaritswe

Hategekimana Corneille umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ndetse akaba umujyanama mu bijyanye na tekinike mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko ku giti cye yumva abatoza bahagaritswe bazababarirwa bakagarurwa mu kazi kuko ubusanzwe nta kibazo bari bafitanye.

Nyuma y'ihagarikwa ry’abatoza 3(Ivan Minnaert, Jeannot Witakenge na Lomami Marcel), Hategekimana Corneille we na Nkuzingoma Ramadhan ni bo bari gutoza ikipe ya Rayon Sports.

Aganira n’itangazamakuru yavuze ko bitoroshye kuba bari kumwe n’abantu bakabona baragiye gusa ngo bizeye ko ibihano nibirangira bazagaruka.

Yagize ati”Biragorana kuba uri kumwe n’abantu ukabona baragiye, ariko uko ubuyobozi bwatubwiye ni bihano barimo nibirangira bazagaruka, turizera ko ibibazo nibirangira tuzongera gukorana na bo, ntabwo birukanywe ni uguhagarikwa gusa, guhagarikwa rero bashobora kugaruka cyangwa ntibagaruke gusa niyo batagaruka n’undi wese batuzanira twiteguye gukorana na we.”

Ku kijyanye n’umwanzuro yakwishimira ko wafatwa kuri aba batoza bahagaritswe akurikije uburyo bari babanyemo, yavuze ko we ari umukozi naho umwanzuro ari uw'abayobozi, gusa yemeza ko yakoranye na bo neza ndetse ko bagaruwe mu kazi byaba ari byiza.

Yagize ati”Njyewe nk’umukozi numva umwanzuro ari uw'abayobozi, njye nk’umukozi nta mwanzuro nafata. Nakwishimira ko bagarurwa mu kazi nkaba ndi kumwe na bo. Gusa bitabaye ngo bagaruke mu kazi n’undi wese batuzanira twiteguye gukorana na we icyangombwa n’uko duteza imbere ikipe ya Rayon Sports.”

Niba nta gihindutse Nkuzingoma Ramadhan na Hategekimana Corneille nibo bazatoza umukino wa shampiyona ikipe ya APR FC izakiramo Rayon Sports ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 kuri Satde Amahoro.

13/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content