Charly na Nina batumiwe mu iserukiramuco rizabera i Bruxelles | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Charly na Nina batumiwe mu iserukiramuco rizabera i Bruxelles

Charly na Nina batumiwe mu iserukiramuco rizabera i Bruxelles

Charly na Nina batumiwe mu iserukiramuco rya Panafrican Arts festival rizabera mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles.

Iri serukiramuco ritegurwa n’uwitwa N'Faly Kouyate ukomoka muri Guinea,  riteganijwe gutangira kuwa 15 Kamena uyu mwaka rikarangira kuwa 16. Rizahuriza hamwe abahanzi batandukanye barimo Charly na Nina, Diwo Foutha, Alibeta, LKM, Petit Kandia, N'Faly Kouyaté, Rasmadi & Yingré n’abandi benshi  baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Rifite intego yo gusobanurira  byimbitse urubyiruko rutuye mu Burayi ibijyanye n’umuco w’Abanyafurika, no  kuwumenyekanisha no kwerekana icyerekezo cyawo. Rigahuza abahanzi baba muri Afurika n’abandi Banyafurika baba mu bihugu by’I Burayi.

Mu zindi ntego harimo kwerekana abahanzi ba Afurika no kumenyekanisha impano zabo.

Nina yabwiye Eachamps ko bahuriye muri Lion Africa Awards baheruka kwitabira bakaganira na N'Faly Kouyate  utegura iri serukiramuco bikarangira babaye bamwe mu bazaririmbamo nyuma y’ibyo biganiro.

Ati”Mu minsi ishize twagiye mu itangwa ry’ibihembo bya Lion Africa Awards twahuye na N'Faly Kouyate utegura iri serukiramuco rya Panafrican Arts Festival turaganira,  urebye n’aho byaturutse.”

Yavuze ko ari amahirwe bagize kuko abahanzi bakora imiziki  y’injyana nk’izo bakora badakunze kubona amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco.

Ati”Ni indi ntambwe mu rugendo rw’umuziki wacu, akenshi ntabwo abahanzi baririmba injyana nk’izi dukora bakunze kubona amahirwe yo kuririmba mu maserukiramuco. Ni amahirwe rero twe twagize.”

Iri serukiramuco ryatangiye mu 2011 ritangijwe na N'Faly Kouyate umaze imyaka irenga 20 ari mu rugamba rwo kumenyekanisha umuco wa Afurika mu bihugu by’I Burayi no kuwukundisha abakiri bato.

Charly na Nina bamaze amezi arenga abiri mu Burayi, bakoze ibitaramo bitandukanye mu bihugu birimo Suede, Ubufaransa, Denmark, Ububiligi ndetse bakaba bateganya n'ibindi muri Finland no mu Budage.

   Charly na Nina bazaririmba muri iri serukiramuco kuwa 15 Kamena 2018 

13/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...