APR FC ishobora kwakira Rayon Sports idafite Migi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

APR FC ishobora kwakira Rayon Sports idafite Migi

APR FC ishobora kwakira Rayon Sports idafite Migi

Mu gihe habura iminsi 3 gusa ngo ikipe ya APR FC icakirane na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 26 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2017/2018, abaganga ntibaremeza niba kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste Migi azagaragara kuri uyu mukino bitewe n’ikibazo yagize ku igupfa ryo ku imusaya ku mukino wa Mukura.

Tariki ya 17 Gicurasi 2018 ni bwo uyu mugabo yagize ikibazo cy’umusaya umukino wenda kurangira nyuma yo kugongana na Hussein, hari ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Mukura 1-0. Abaganga bemeje ko agomba kubagwa igupfa ryo ku musaya ryasaga niryatebeye, ibintu byakozwe tariki ya 19 Gicurasi 2018.

Byari biteganyijwe ko agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru 2 akabona gutangira gukora imyitozo n’abandi, ibyumweru bitatu bikaba bimaze kurenga gusa akaba atarahabwa uburenganzira bwo kugira umukino yakina.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri ni bwo yagiye kubonana n’umuganaga wamubaze I Kanombe ngo arebe uko uburwayi bumeze ndetse abe yamubwira niba ashobora kuzakina umukino wo ku wa Gatanu dore ko bari bamubwiye ko azajya akora imyitozo ariko kuba yagira umukino akina azahabwa uburenganzira n’abaganga bamaze kumusuzuma.

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko yabonanye na muganga akamusuzuma ariko akaba ataragize ikintu na kimwe amubwira ko ahubwo umuganga yavuganye n’umuganga wa APR FC mu muhezo Migi we ntamenye ngo bavuganye iki.

Kuba yagaragara kuri uyu mukino birashoboka kimwe n’uko bidashoboka dore ko ategereje icyemezo cya nyuma azahabwa n’abaganga dore ko bishoboka ko yakina uyu mukino cyangwa ntawukine.

Kuba Migi atakina uyu mukino byaba ari ikibazo ku ikipe y’ingabo z’igihugu kuko ni umwe mu bakinnyi igenderaho mu kibuga hagati kuba atakina umukino wa mukeba, Rayon Sports ishobora kungukira mu cyuho cye ikaba yakibyaza umusaruro.

APR FC izakina uyu mukino iri ku mwanya wa mbere n’manota 51 inganya na AS Kigali ya 2, ni mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 45.

13/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content