Rusheshangoga agiye kugaruka muri APR FC nyuma yo kwemererwa arenga miliyoni 30 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Rusheshangoga agiye kugaruka muri APR FC nyuma yo kwemererwa arenga miliyoni 30

Rusheshangoga agiye kugaruka muri APR FC nyuma yo kwemererwa arenga miliyoni 30

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda wakiniraga ikipe ya Singida United, Michel Rusheshangoga yamaze kwemeranya n’ikipe ya APR FC kuyigarukamo aho agomba kwishyurwa asaga gato miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Uyu musore ukina mu bwugarizi ku ruhande rw’iburyo, nyuma yo kwerekeza muri Singida United akayisinyira imyaka 2 avuye muri APR FC, ibintu ntibyagenze neza aho nyuma y’umwaka iyi kipe itamuhaye ibyo bemeranyijwe byose byatumye bumvikana ko bagomba gutandukana.

Akigaruka mu Rwanda asoje imikino ya shampiyona muri Tanzania, yavuze ko atagomba gusubira muri Singida uko byagenda kose. Amakuru yizewe agera kuri Eachamps ni uko uyu musore yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC kuyigarukamo yishyuwe amafaranga angana n’ibihumbi 35 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga asaga gato miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Azishyurwa aya mafaranga ubundi yaba hari ikibazo afitanye ni kipe ya Singida United bakabyikemurira, uretse aya mafaranga agomba kugurwa kandi ni uko mu gihe kingana n’umwaka agomba kumara muri iyi kipe azajya ahembwa miliyoni n'igice y'amanyarwanda buri kwezi.

Michel Rusheshangoga yavuye muri APR FC nyuma y’umwaka w’imikino wa 2016/2017aho yahise yerekeza mu ikipe ya Singida United akayikinira umwaka w’imikino wa 2017/2018 ayifasha kurangiza ku mwanya wa 5 muri shampiyona no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu.

Muri 2012 ni bwo uyu yinjiye muri APR FC avuye mu Isonga, akaba yaragiranye ibihe byiza n'iyi kipe ndetse n'ibibi, yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye birimo iba shampiyona ndetse n'iby'Amahoro, yayivuyemo muri 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United aho yayikiniye umwaka umwe akaba na yo baramaze gutandukana.

13/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Sylvain
maze mubandi turamwishimiye tuzamwakiriza yombi
Sponsored Content