Masudi uri mu Rwanda yaba agarutse muri Rayon Sports? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Masudi uri mu Rwanda yaba agarutse muri Rayon Sports?

Masudi uri mu Rwanda yaba agarutse muri Rayon Sports?

Irambona Masudi Djuma umutoza wungirije w’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania ubu ari mu Rwanda aho bivugwa ko yaje gufasha ikipe ya Rayon Sports ku mukino wa shampiyona ifitanye na APR FC kuri uyu wa Gatanu ndetse byanashoboka akaba yagirwa umutoza mukuru w’iyi kipe.

Nyuma y’uko Rayon Sports ihagarikiye abatoza batatu ba yo ubu ikipe ikaba iri mu maboko y’umutoza w’abazamu Nkuzingoma Ramadhan ndetse n’ushinzwe kongera ingufu mu bakinnyi Hategekimana Corneille bakaba aribo barimo kuyitegura umukino wa APR FC, biravugwa ko Masudi Djuma uri mu Rwanda yahawe ikiraka cyo gutegura iyi kipe ya Rayon Sports ikaba yatsinda uyu mukino.

Mu myitozo yabereye ku kibuga cya FERWAFA ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Masudi Djuma yagaragaye kuri iki kibuga ariko ntiyahatinda aho yahise yigendera.

Ubwo Eachamps yageragezaga kuvugisha uyu mugabo ntibyakunze kuko yavuze ko ntacyo ashobora gutangariza itangazamakuru uyu munsi ko azavuga ku munsi w’ejo ku myitozo ya Rayon Sports iteganyijwe kubera mu Nzove, gusa ngo icyo abantu bamenya ari uko yaje mu Rwanda mu kiruhuko akaza kwirebera imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza.

Amakuru akaba avuga ko yahawe ikiraka cyo gutegura umukino wa APR FC guusa hari andi yemeza ko uyu mugabo bishobora kurangira ahawe iyi kipe ngo ayitoze nk’uko byahoze akaza gutandukana na yo asezeye ku giti cye nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona cy’umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Masudi Djuma nyuma y’uko umufaransa bafatanyaga gutoza ikipe ya Simba SC agiye ubu ni we mutoza mukuru w’iyi kipe byagateganyo aho byari binitezwe ko ashobora gutoza imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera muri Tanzania guhera mu mpera z’uku kwezi.

Yagiranye ikiganiro kirekire na Prosper

13/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content