Indirimbo ya The Ben na Sauti Sol yatangiye gutanganywa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Indirimbo ya The Ben na Sauti Sol yatangiye gutanganywa

Indirimbo ya The Ben na Sauti Sol yatangiye gutanganywa

Indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda The Ben n’itsinda ry’abanyamuziki rya Sauti Sol ryo muri Kenya yatangiye gutunganywa aho iri gukorwa n’umunyarwanda Bob afatanyije na Polycalpe usanzwe ukorera iri tsinda.

Iby’iyi ndirimbo ya The Ben na Sauti Sol byatamenyekanye muri Mata uyu mwaka ubwo, aba basore bazaga mu gitaramo cy Mo Ibrahim cyabareye muri Kigali Convention Center.

Kuri ubu Producer Bob ukorera muri The Sounds Records ari muri Kenya aho yatangaje ko bari gukora ku mushinga w’indirimbo ya The Ben na Sauti Sol izajya hanze vuba.

Iyi ndirimbo itegerejwe na benshi ni ikimenyetso cy’uburyo The Ben akomeje kwagura umuziki, dore ko afitanye indirimbo n’abahanzi batandukanye bo muri Uganda kandi zikunzwe nka No You No Life yakoranye na B2C iri mu zikunzwe, na Binkolera yakoranye na Sheebah.

The Ben kandi afitanye indi mishinga n’abahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Seyi Shay, na Tiwa Savage.

Iyi ndirimbo kandi izaba ari iya kabiri Sauti Sol bakoranye n’umunyarwanda nyuma y’iya Mani Martin iri hafi kumara umwaka itarasohoka.

14/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(3)
tuganimana emmy
tiyitegerejo nubwuzu
Nshuti Boyka
Courage bsz tuyitegereje tur bensh kd turabemr!
sam
iyomishinga itarangira
patty 1 month ago
iya the Ben ikunda kurangira. rnMeddy yatubeshye ko bakoranye indirimbo twarahebye Nanubu umwaka urashize
Sponsored Content