Gisele wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi agiye gukora ubukwe | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Gisele wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi agiye gukora ubukwe

Gisele wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi agiye gukora ubukwe

Tumukunde Gisele wamamaye mu mashusho y'indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda bakomeye, agiye gukora ubukwe n’umusore bamaze igihe bakundana uzwi nka Matic.

Tumukunde Gisele yamamaye cyane mu mashusho y'indirimbo z’abahanzi bo mu Rwanda batandukanye zirimo nka Uramutse Wemeye ya Tom Close, Owooma ya Charly na Nina, Zero Distance ya Tom Close  na Eddy Kenzo, Indahiro ya Mico The Best, Mama ya Urban boyz n’izindi nyinshi z’abahanzi bakomeye.

Uretse kumenyekana cyane mu ndirimbo z’abahanzi, ni n’umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram mu Rwanda ndetse mu 2017 yigeze gutigisa murandasi yashyize hanze amafoto ashotora abagabo.

Ku nteguza y’ubukwe bwe agiye gukorana na Matic, hagaragaraho ko ubukwe bwabo buzaba kuwa 28 Nyakanga gusa aho buzabera ntabwo haratangazwa.

Umusore ugiye gushyingiranwa na Gisele ntabwo azwi cyane mu myidagaduro, gusa n’umwe mu bimena bagize komite y’abakunzi b’ikipe ya Rayon iri mu zikomeye mu Rwanda.

Urukundo rw’aba bombi batangiye kurushyira ku karubanda mu 2017, mu mafoto atandukanye bagiye bashyira hanze basohokanye cyangwa se umwe  yakoreye undi ibirori byo kwizihiza isabukuru.     Gisele na Matic bagiye gukora ubukwe

    Tumukunde yigeze kugaragara muri aya mafoto biteza rwaserera kuri murandasi

    Gisele ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram

Zimwe mu ndirimbo Tumukunde Gisele yagaragayemo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda:

 

14/Jun/ 2018,1 week ago |

Post Your Comment

Comments(1)
LEUNIMLOFLKW TLOTMA
LIJRIDUITTHOMLT P
Sponsored Content