Sinavuga ko kugenda k’umutoza Ivan Minnaert byanshimishije – Djabel | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sinavuga ko kugenda k’umutoza Ivan Minnaert byanshimishije – Djabel

Sinavuga ko kugenda k’umutoza Ivan Minnaert byanshimishije – Djabel

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports, Manishimwe Djabel avuga ko kuba umutoza Ivan Minnaert yarahagaritswe cyangwa se atazanagaruka muri iyi kipe bitamushimishije cyangwa ngo bimubabaze kuko amaze gutozwa n’abatoza benshi kandi aniteguye gukorana n’undi wese iyi kipe izazana.

Ivan Minnaert yahagaritswe nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports ndetse bikavugwa ashobora no kutuzagaruka gutoza iyi kipe.

Byagiye bivugwa ko uyu mutoza hari ukuntu yaba atabanye neza n’abakinnyi b’iyi kipe bitewe n’uburyo yabafatagamo hakagira bamwe atiyumvamo abandi akabaha umwanya wo gukina.

Guhagarikwa kwe byavugwaga ko hari abakinnyi bashobora kubyishimira gusa Djabel we akaba yahakanye ko atari muri abo kuko we ari umukozi kandi akaba yiteguye gukorana n’uwo ubuyobozi bumuzaniye cyane ko amaze gutozwa n’abatoza benshi.

Yagize ati”Sinavuga ngo byanshimishije ngira ngo mu mikino Ivan yatoje ndimuzima imikino ntabanjemo ni 2 AS Kigali na Police indi mikino narayikinnye yaba muri Champions League ndetse na shampiyona, sinavuga ngo narishimye kuko maze gutozwa n’abatoza benshi baza bakagenda icyo navuga kuba yaragiye ni bisanzwe kuko abatoza benshi baraza bakagenda nkahura n’abandi.”

Yakomeje yizeza abafana ko bagomba kubaha intsinzi ku mukino wo kuri uyu wa Gatanu bazahuramo na APR FC n’ubwo bazaba badafite abatoza buzuye, gusa ngo n’ubundi iyo umukino utangiye ni abakinnyi bajya mu kibuga abatoza bagasigara hanze, yizeye ko bazakura amanota 3 kuri APR FC.

14/Jun/ 2018,2 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content