Imvano y’ubutumwa bukarishye bw’uruhererekane Mani Martin amaze iminsi ashyira hanze | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Imvano y’ubutumwa bukarishye bw’uruhererekane Mani Martin amaze iminsi ashyira hanze

Imvano y’ubutumwa bukarishye bw’uruhererekane Mani Martin amaze iminsi ashyira hanze

Mani Martin uri mu bahanzi babirambyemo mu Rwanda yasobanuye impamvu y’ubutumwa amaze iminsi ashyira hanze bugaragara nk’aho haba hari abantu aba abwira afata nk’abanzi be. 

Uyu muhanzi yabanje kwamamara akora ibihangano biruhura abaruhijwe binyuze mu ndirimbo zomora ibikomere zihimbaza Imana. Yakunzwe cyane mu yitwa ‘Urukumbuzi’ yari yarabaye nk’ikirango cye muri icyo gihe.

Nyuma yaje guhitamo kujya mu ndirimbo zisanzwe benshi bita iz’Isi, bituma bamwe mu bamukundaga batangira kumwibasira.

Mu minsi ishize aherutse gushyira hanze ifoto ari kumwe n’umukobwa wambaye agakabutura kagufi agaragaza ibice bimwe by’ikibuno cye abantu baramwibasira bavuga ko bitari bikwiye umuntu nka Mani Martin wigeze kumenya Imana.

Yongeye  gushyira hanze ifoto yicaye akikijwe n’amacupa y’inzoga nabwo abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bamutaramiraho, muri Mata nabwo yashyize hanze ifoto y’umwana asaba abakobwa bamukurikira ko habonetse uwaba yamumubyarira yamwandikira, icyo gihe nabwo bikurura umunabi bamwe bamusubizanya uburakari.

Ubu Mani Martin asigaye agaragara kuri Instagram yandika amagambo asa nk’aho hari bamwe acyurira ariko we yavuze ko nta muntu n’umwe aba abwira ahubwo ari ubutumwa aba yumva hari abo bwafasha.

Hari nk’aho, yagize ati” Umwanzi ni umuntu ushima bihambaye ibikorwa n'inzinzi yawe, gusa akumva atanyuzwe no kuba ari wowe ubigeraho, atari we cyangwa undi yifuriza kugera aho ugeze. Kugira bene abo benshi ni ikimenyetso cy’uko uri gutsinda kurushaho. Komeza ujye mbere ukurikire inzozi zawe.”

Ahandi ati” Ubuzima ntibushingiye kucyo bakuvugaho ahubwo kucyo wowe ubwawe witekerezaho. Nta muntu ukwanga, bariyanga ubwabo kubwo kutabasha kugera aho ugeze.”

Ubu butumwa hamwe n’ubundi bwinshi buri ku rukuta rw’uyu muhanzi umuntu ashobora kwibaza ko hari agatsiko k’abantu runaka aba abwira, ariko we mu kiganiro na Eachamps yavuze ko atariko biri.

Yagize ati”Oya, nta kintu nta kimwe njya nshyira ku rubuga rwa Instagram rwanjye kihariye ku buzima bwanjye. Nshyiraho ibintu bitandukanye byafasha abantu batandukanye nta hantu biba biba bihuriye nanjye bwite.”

Mani Martin usigaye ashyira ubutumwa ku rubuga rwa Instagram bumwe agafunga ahatangirwa ibitekerezo yavuze ko ntaho bihuriye n’uko abantu bagiye bamwibasira ahubwo avuga ko hari igihe aba adashaka ko abantu batanga ibitekerezo.

Ati”Hari igihe mba numva ntashaka ko post runaka abantu bashyiraho ibiterekezo icyo gihe nkazifunga, ikindi gihe nkazireka. Nta mpamvu yihariye iba ihari ishobora gutuma mfunga cyangwa nkafungura comments, n’uko gusa ariko mba mbyumva kuri post zimwe na zimwe.”

Mani Martin aheruka gushyira hanze indirimbo ebyiri zirimo iyo yise Chalala ndetse na Acapella ya Rwagasabo. Yabwiye Eachamps ko indirimbo ye na Sauti Sol bazayishyira hanze mu Kanama 2018.

14/Jun/ 2018,5 days ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content