Menya amakipe abakinnyi b'abanyarwanda nka Haruna, Sugira... bashyigikiye mu gikombe cy'Isi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Menya amakipe abakinnyi b'abanyarwanda nka Haruna, Sugira... bashyigikiye mu gikombe cy'Isi

Menya amakipe abakinnyi b'abanyarwanda nka Haruna, Sugira...  bashyigikiye mu gikombe cy'Isi

Igikombe cy’Isi cya 2018 kiratangira kuri uyu wa 14 Kamena 2018 aho u Burusiya bwakiriye iki gikombe buri  bucakirane na Saudi Arabia. Bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bayobowe imbere na kapiteni w’ikipe y’igihugu bavuze amakipe bazaba bashyigikiye.

Iki gikombe cy’Isi cya 2018 kigiye kubera mu Burusiya kizitabirwa n’amakipe 32 aho kizaba gikinwa ku nshuro ya 21 aho ikipe y’igihugu ya Brazil ari yo imaze kukegukana inshuro nyinshi aho yegukanye 5.

Aya makipe uko ari 32 akaba agabanyije mu matsinda 8 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 4. Afurika ikaba ifitemo amakipe 5 gusa ari yo Senegal, Morocco, Misiri, Tunisia na Nigeria.

Abakinnyi b’abanyarwanda ba ruhago baganiriye na Eachamps, bagaragaje amakipe bazaba bashyigiye muri iki gikombe cy’Isi cya 2018 ni mpamvu ari yo bashyigikiye.

  1. Haruna Niyonzima 

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yavuze ko ikipe azaba ashyigikiye muri iki gikombe cy’Isi ari Brazil.

Yagize ati” Brazil niyo kipe yanjye sinjya mpindura njyewe. ubuse nakubwira ko nyikundira iki kandi kuva kera nkiri muto ariyo nafanaga? Gusa nkunda umukino wayo kandi ngira n’abakinnyi bayo nkunda cyane.”

Brazil niyo kipe y'igihugu Haruna Ashyigikiye

2. Sugira Ernest

Uyu ni rutahizamu w’ikipe ya APR FC gusa muri iyi minsi ntarimo gukina bitewe n’imvune. Muri iki gikombe cy’Isi azaba ashyigikiye ikipe y’igihugu y’u Budage.

Yagize ati ”Muri make njye nzaba nshyigikiye u Budage. Ikintu kizatuma nyishyigikira ni uko nkunda imikinire yabo ndetse n’imitegurire yabo.”

U Budage ni cyo gihugu Sugira aryamyeho mu gikombe cy'Isi

3. Hakizimana Muhadjiri

Uyu na we ni rutahizamu wa APR FC, avuga ko azaba ari inyuma y’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa bitewe n’uko yakuze ari yo akunda ndetse akaba yarayikunze cyane mu 1998 ubwo yatsindaga Brazil ku mukino wa nyuma ibitego 3-0.

Yagize ati ”nakunze nkunda ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, nayikunze cyane ubwo batsindaga Brazil ibitego 3-0, Zidane atsinda ibitego 2 na Emmanuel Petit agatsinda ikindi."

U Bufaransa ni bwo Muhadjiri ashyigikiye mu gikombe cy'Isi

4. Bashunga Abouba

Uyu ni umunyezamu w’ikipe ya Bandari FC wanaciye mu ikipe ya Rayon Sports, avuga ko azaba ari inyuma y’ikipe y’igihugu ya Argentine bitewe na rutahizamu kabuhariwe wa yo Lionel Messi.

Yagize ati "Nkunda Messi kandi mwifuriza kwegukana iki gikombe kuko ari cyo ataratwara.”

Ashyigikiye Argentine bitewe na Lionel Messi

5.  Iradukunda Jean Bertrand

Uyu ni umukinnyi w’ikipe ya Police FC ukina asatira aca ku mpande, uyu na we avuga ko azaba ashyigkiye Brazil bitewe na rutahizamu wa yo ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ari we Neymar Jr.

Neymar Jr. ni we watumye Bertrand azaba ashyigikiye Brazil

6. Irambona Eric

Uyu ni myugariro w’ikipe ya Rayon Sports we avuga ko azaba ashyigikiye ikipe y’igihugu ya Portugal

Eric Irambona Gisa we azaba ashyikiye Portugal

7. Tubane James

Uyu ni myugariro w’ikipe ya Bugesera nta kurya iminwa yavuze ko azaba ashyigikiye ikipe y’igihugu ya Brazil bitewe n’uko yakuze akunda abakinnyi bayikiniraga nka Roberto Carlos, Ronaldinho na Ronaldo Gifaru.

Ronaldo Gifaru ni umwe mu bakinnyi batumye Tubane James akunda Brzail kugeza n'uyu munsi

14/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
tuyambaze jeanpaul
nzaba mfana algerntine bitewe nabasore 2 paul adibalah na lion messi
The cash!
Ngo panafricanism izabaho kd abasitari bacu ari abafana bahandi nkaho umugabane wacu udahagarariwe ,I really love Africa.#Egypt win win!)
Boss 6 months ago
ibyo ni ibyawe nyine. Ubundi ufana bitewe n'ibyiyumviro byawe ntabwo ufana bitewe n'aho uturuka.
Sponsored Content
Loading...