Miss Igisabo yasubije abakeka ko yakoze mu jisho Safi Madiba wanditse icyongereza gikocamye | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Miss Igisabo yasubije abakeka ko yakoze mu jisho Safi Madiba wanditse icyongereza gikocamye

Miss Igisabo yasubije abakeka ko yakoze mu jisho Safi Madiba wanditse icyongereza gikocamye

Nyuma y'aho Uwase Hirwa Honorine wabaye Miss Popularity 2017, akosoreye mu ruhame umuhanzi Safi Madiba ku bw'icyongereza cy'amafuti, yavuze ko atari agambiriye kumukoza isoni nk'uko bamwe babifashe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2018, Safi Madiba yashyize hanze ubutumwa buri mu rurimi rw’icyongereza bwanditse nabi.

Ubu butumwa bwa Safi, bwagiraga buti” I am blessed [ndi umunyamugisha], choosed[ ashaka kuvuga ngo' naratoranijwe'] , Reedemed [naracunguwe], accepted [naremewe]  Forgived[ ashaka kuvuga ngo 'narababariwe'] .” Aho Safi yanditse Chosed yari kuba yanditse chosen naho forgived akandika forgiven. 

Ubu butumwa bwakuruye impaka mu bakurikira uyu muhanzi bamwe bavuga ko bibabaje kuba umuntu nka Safi wasoje kaminuza atazi gutondagura inshinga mu rurimi rw’icyongereza, abandi bakamushyigikira bavuga ko icya mbere ari ubutumwa.

Mu bateye hejuru basaba Safi gukosora ibyo yanditse harimo na Uwase Hirwa Honorine[Igisabo] wabaye nyampinga wahize abandi mu kugira igikundiro mu 2017, wamubwiraga ko yibeshye agomba gukosora vuba na bwangu. Uyu muhanzi aza guhita abikora ndetse asiba n'ibindi bitekerezo byose byari byatanzwe kuri iyo foto.

Abantu batandukanye bavuze ko uyu mukobwa yashatse kwibasira Safi, ndetse Irene Murindahabi uri mu banyamakuru b’imyadagaduro mu Rwanda nawe ashyira hanze ubutumwa ‘ nizera ko umunsi umwe abantu bazumva ko icyongereza ari ururimi atari igipimo cy’ubumenyi.” Arangije abutura Safi na Miss  Igisabo.

Miss Igisabo ntiyazuyaje yahise abwira uyu munyamakuru ko atari agambiriye ikindi ahubwo yabwiraga Safi gukosora amakosa yari akoze.

Yagize ati "Irene  unyibukije ko ururimi rukomeye rudakenera igipimo cy’ubwenge ariko ni ubumenyi. Kumvikana mu buryo bunoze  n’uwo muganira biba bikenewe. Ibuka ko ururimi ari ikimenyetso ariko siko ibimenyetso byose bizwi, gukosora umuntu ntibivuze kumusuguza  cyangwa kumubabaza ahubwo ni uguha agaciro icyo umuntu ashobora kungura mugenzi we. Ndiga, uriga, turiga buri munsi. Ntabwo turagera  ku rugero rwo gukemura byose duhura nabyo muri iyi si niyo mpamvu dukenerana.”

Safi Madiba na we mu butumwa yashyize hanze mu minota mike nyuma y’ibi byose  yagaragaje ko abantu batsinda batita cyane ku byo abandi baba babavugaho byose.   Ubutumwa Safi yanditse agahabwa urw'amenyo

    Uyu mukobwa yagaragaje ko kunganirana ari byiza    M.Irene avuga ko icyongereza ari ururimi kurusha kuba igipimo cy'ubwenge

14/Jun/ 2018,6 months ago |

Post Your Comment

Comments(12)
PATT IP
ikibabaje nuko bamwe babona ikosa bagaseka ubusa kandi ntawe udakosa aho kugirango babyimenyere bakabikora kugirango bagucishemo ijisho ,ntabwo aba ari byiza
cris
sukwibasira abantu runaka,ark abakobwa bize kuri lycee notre dame de cito nuku babaye baba bumva ko aribo bazi ibintu(abahanga)mururimi anyibukije uwashatse kunkosora ngo mvuze igifaransa kitabaho kd narimvuze ibiribyo ahubwo we yiyiziye igifaransa cyabakoloni.
Didier Chris
ese kuki mutita kumafuti muvuga mukinyarwanda kd ari ururimi rwanyu mwavukiyemo? none mubonye umwanya wo kwita kururimi twarinze guhaha? mukunda byacitse kbx
Muzayirwa
Kwibeshya ntawe bitabaho bityo rero waribumwandikire inboxrnkuko nawe byakubaho waramusetse
Venunuste
Ubusewe Yamugiriye Iyihe Nama?
Ni saleh
Umuhanga mkintu ninawe muswa mkindi, ntawushobora byose kd ntanubura icyo ashoboye.
Kelly
Iciza yar kumwandikira inbox kuko yari yahjeje gutahura message safi yatanze( càd que le message avait été décodé) ninaco catumye haba feedback. Ingaruka mbi nuko vyagiye gusakara inyuma yaho habereye iyi correction, aho umwe atumirira incuti ye kuraba ivyo twokwita amahano yakozwe!
Muhire
N'ikinyarwanda ntimukizi muri abanyarwanda nkaswe izo ndimi z'abanyamahanga!
Serge
People*
Serge
English isn’t amajor of Knowledge! Even Morgan Freeman said “I don’t know when peaple will understand that English is a language not amajor of knowledge “
More Comments
Sponsored Content
Loading...