World Cup2018: Mu mukino perezida Kagame yarebye, U Burusiya bwanyagiye Saudi Arabia (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

World Cup2018: Mu mukino perezida Kagame yarebye, U Burusiya bwanyagiye Saudi Arabia (AMAFOTO)

World Cup2018: Mu mukino perezida Kagame yarebye, U Burusiya bwanyagiye Saudi Arabia (AMAFOTO)

Imikino y’igikombe cy’Isi cya 2018 yatangiye uyu munsi kumugaragaro, igihugu cy’u Burusiya cyakiriye iyi mikino kikaba cyahaye isomo rya ruhago Saudi Arabia bayitsinda ibitego 5-0, ni umukino wakurikiranywe na perezida wa repebulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame aho yari kumwe na Minisitiri w’ingabo James Kabaerebe.

Ni umukino umwe rukumbi wabaye kuri uyu munsi wa mbere w’irushanwa, ryari itsinda rya mbere ryakinaga u Burusiya nk’igihugu cyakiriye irushanwa gihura na Saudi Arabia, watangiye ku isaha ya saa 17:00’ za hano mu Rwanda, ubera ku kibuga cya Luzhniki, wakurikiranywe na bantu benshi batandukanye barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri w’ingabo James Kabarebe.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, na James Kabarebe bakurikiraniye uyu mukino mu Burusiya

Saudi Arabia n’ubwo yatangiye umukino ubona iri hejuru ndetse igice cya mbere kikaza kurangira ari yo iri hejuru mu guhererekanya umupira kuko yari ifite 51% kuri 49% y’u Burusiya, ntibyayibujije kurya ibitego hakiri kare kuko ku munota wa 12 nibwo Yuri Gazinskiy yayiboneraga igitego cya mbere kikaba ari na cyo gitego gifungura irushanwa. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 43 Denis Cheryshev yobaneye u Burusiya igitego cya 2.

U Burusiya bwishimira igitego cya mbere

Saudi Arabia yagarutse mu gice cya kabiri ishaka uburyo yakwishyura ibi bitego ariko ntibyayihira, ibintu byaje kuba bibi kurushaho ku munota wa 71 ubwo Artem Dzyuba yatsindiraga u Burusiya igitego cya 3 n’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu.

U Burusiya bwakomeje gusatira bushaka kongera umubare w’ibitego ari na ko Saudi Arabia ishaka kugabanya ikinyuranyo, iminota 90 yarangiye nta zindi mpinduka hongerwa iminota 5. Saudi Arabia ahari yari ytanagiye gutekereza ko umukino ushobora kurangira ari 3-0 gusa, siko byaje kugenda kuko ku munota wa 91 Denis Cheryshev yatsindiye u Burusiya igitego cya kane, hari mbere y’uko ku munota wa 95 Aleksandr Golovin atsinda icya gashinguracumu.

Ishoti rya Denis Cheryshe ryavuyemo igitego cya 2

Umukino waje kurangira ari ibitego 5 by’u Burusiya ku busa bwa Saudi Arabia. Imikino y’igikombe cy’Isi izakomeza ku munsi w’ejo aho muri iri tsinda rya mbere Misiri izakina Urguay.

Ni mu gihe mu itsinda rya 2 Maroc izakina na Iran guhera saa 17:00’ mbere y’uko saa 20:00’ Portugal izacakirana  na Espagne.

Saudi Arabia yagerageje kwishyura ariko biranga

Igitego cya 3 cy'u Burusiya ni uko cyagiyemo

Umunyezamu w'u Burusiya, Abdallah Almuaiouf yahindukiye inshuro 5

Byari ibyishimo ku basore b'u Burusiya

14/Jun/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content