Ibintu 5 byatuma umunsi wawe wa Eid al-Fitr uba urwibutso | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Ibintu 5 byatuma umunsi wawe wa Eid al-Fitr uba urwibutso

Ibintu 5 byatuma umunsi wawe wa Eid al-Fitr uba urwibutso

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 15 kamena 2018, Isi yose by’umwihariko abayisilamu bari  kwizihiza umunsi wa Eid al-Fitr.

Uyu munsi ni umwe mu minsi ikomeye ku bayisilamu, wizihizwa ku mpera z’ukwezi gutagatifu [mwezi Ramadhan]. Benshi mu bayoboke b’iri dini baba bawutegerezanyije amatsiko menshi.

Bagura imyambaro mishya, bakishimana n’inshuti mu buryo butandukanye, icyo kurya kigatunganywa ku bwinshi.

Benshi mu ba-Islam baba bibaza uko bakwizihiza uyu munsi mu buryo bunoze buzatuma uhora mu mitima yabo.

Zinduka ujye gusenga

Kujya gusenga ku munsi nk’uyu ni kimwe mu bifite icyo bisobanuye kuri wowe n’umuryango wawe, bituma abana bagira imyumvire ihambaye mu myemerere y’idini.

Kora isuku mu rugo unahategure ku buryo bwihariye

Eid al-Fitr, ni umunsi ukomeye. Kuwizihiza iyo bibaye byiza haba hagomba gukorwa isuku ihambaye mu rugo ndetse hakanategurwa indabo ziganjemo inyuguti ‘Eid Mubarak’.

Abana  bato mu rugo bareke bagufashe muri ibi bikorwa, ucurange indirimbo zijyanye n’uyu munsi. Ku buryo buri wese ashobora gukora utu turimo arimo gusubiramo indirimbo. Utuntu nk’utu duto dutuma uyu munsi uba uw’umuneza.

Tanga impano

Gutanga impano ni kimwe mu bifasha kwizihiza uyu munsi neza  bigatuma uba uw’ibyishimo no kunezererwa bidasanzwe ku buryo uhora uwibuka.

Kora ibikorwa by’urukundo

Gufasha abafite ibibazo no kwifatanya nabo ni kimwe mu bituma umunsi wawe wa Eid al-Fitr uba uw’ibyishimo.

By’umwihariko mu idini rya Islam gufasha biri mu mahame akomeye bagenderaho. Zakat cyangwa se ibikorwa cy’urukundo bituma umuyisilamu nyawe yizihiza uyu munsi mu buryo bwihariye. Si ngombwa ngo ube ufite ibya mirenge na duke ufite wakoraho ugafasha abafite ibibazo.

Sangira n’abaturanyi bawe

Kora utu-dessert ugende wandikaho amagambo agaragaza ko ari ku munsi wa Eid al-Fitr.  Udusangize abaturanyi bawe. No ku mafunguro wateguye utumire abaturanyi, ibi bizatuma urukundo hagati yawe nabo rukomeza kogera.

15/Jun/ 2018,1 month ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content