Alubumu Teta Diana yagombaga kumurika muri gicurasi yaheze he? Icyo abivugaho | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Alubumu Teta Diana yagombaga kumurika muri gicurasi yaheze he? Icyo abivugaho

Alubumu Teta Diana yagombaga kumurika muri gicurasi yaheze he? Icyo abivugaho

Teta Diana  uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda bakora izirimo umudiho gakondo unyura benshi, ari mu mirimo ya nyuma yo gusoza album ye ya mbere yise ‘Iwanyu’.

Iyi album ya Teta yagombaga kuyishyira hanze  muri Gashyantare 2018 abinyujije ku mbuga zitandukanye nka Spotify, iTunes ndetse n’izindi. Agakora  ibitaramo byo kuyimenyekanisha mu Rwanda.

Ku wa 7 Gashyantare yatangaje ko bitagishobotse ko ayishyira hanze ariko abwira abakunzi be ko azayisohora muri Gicurasi ’ukwezi kw’imitsindo n’imigisha yavutsemo’ ariko nabyo ntago byakunze.

Mu kiganiro na Eachamps, Teta yavuze ko akiri mu mirimo yo gutunganya iyi album ishobora gusozwa mu kwezi gutaha gusa yirinda kugira byinshi abivugaho. Ati” Ndacyari gutunganya album yanjye ndi mu mirimo ya nyuma izaba yarangiye mu kwezi guhata kwa Nyakanga nihatagira igihinduka.”

Eachamps yashatse kugira byinshi ibaza uyu mukobwa  yemeza ko azabitangaza igihe imirimo yose yayo izaba yarangiye muri uko kwezi yavuze.

Iyi album ya Teta ajya kuyita ‘Iwanyu’ yashingiye kuri imwe mu ndirimbo yakoze kubera urukumbuzi yifitemo nyuma y’igihe kinini atagera mu Rwanda, ndetse ubutumwa buri mu ndirimbo ziyigize buri mu Kinyarwanda n’izindi ndimi z’amahanga kuko izumvwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Teta Diana amaze imyaka  ibiri n’imisago aba i Burayi[ mu Bubiligi], ndetse ni naho akorera ibikorwa bitandukanye bya muzika. Aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Birangwa’ nayo izaba iri mu zigize iyi album.

Teta Diana yamenyekanye cyane muri 2013, ubwo yaririmbaga mu ndirimbo yitwa Fata Fata yahuriwemo n'abahanzi benshi. Nyuma yaho yakomeje gukora indirimbo zitandukanye ziri mu mudiho wa Kinyarwanda.

Birangwa ya Teta Diana

15/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...