Abafana ba APR FC batunguye Djihad bamusezeraho bwa nyuma (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abafana ba APR FC batunguye Djihad bamusezeraho bwa nyuma (AMAFOTO)

Abafana ba APR FC batunguye Djihad bamusezeraho bwa nyuma (AMAFOTO)

Nyuma y’imyaka 3 akinira ikipe ya APR FC, Bizimana Djiahd kuri uyu wa Gatanu ni bwo yakinaga umukino we wa nyuma muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubwo batsindaga Rayon Sports 2-1, nyuma y’uyu mukino akaba yatunguwe n’abafana bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC bamusezeraho bamuha n’igikombe nk’ishimwe bamugeneye kuko nta cyo atabahaye.

Hari nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere  APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1, ibitego byose byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri ni mu gihe kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Kwizera Pierrot.

Tariki ya 19 Kamena 2018 ni bwo uyu musore azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ye nshya ya Waasland Beveren, aha azaba agiye gufatanya na bagenzi be mu myiteguro ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018/2019 izabera mu gihugu cy’u Buholandi.

Uyu mukino wari wabereye kuri Stade Amahoro  i Remera, ukirangira ababafana bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC binjiye mu kibuga baramuterura bamuzengurutsa ikibuga cyose.

Bamuzengurukije ikibuga bamuhetse

Nyuma yaho bapfunduye Champagne nk’ikimenyetso kerekana ko bishimiye ibyo yabakoreye ndetse bamuha igikombe nk’ishimwe ry’umusaruro we muri APR FC.

Aganira n’itangazamakuru, Djihad yavuze ko n’ubwo atatsinze igitego ariko arashimira Imana ko byibuze agiye ahesheje ikipe ye amanota 3 ku mukino wa nyuma ayikiniye.

Yagize ati”Nzahora nibuka urukundo abakunzi ba APR FC banyeretse. Mubyukuri nari nasenze Imana kuko wari umukino wanjye wa nyuma nari nasabye Imana ko n’ubwo ntatsinda igitego ariko ndangize neza ntsinze umukino kandi Imana yansubije ndayishimira cyane.”

Djiahad Bizimana  yinjiye mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2015 avuye muri Rayon Sports aho igitego cya mbere yatsindiye iyi kipe yagitsinze Al-Ahly Shendi yo muri Sudani y’Epfo mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania muri 2015.

Mu kwezi kwa Kane 2018 ni bwo yatsinze igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren akaba azayikinira imyaka igera kuri 3. Mu myaka 3 amaze muri APR FC akaba yarayihesheje ibikome 2 bya shampiyona na 1 cy’Amahoro.

Itsinda ry'abafana baturutse i Rubavu aho Djihad avuka nabo bari bazanye icyapa bamwifuriza amahirwe masa aho agiye

Muri Stade hari ibyapa bitandukanye byifuriza Djihad guhirwa aho agiye

Bari bakoze ikiziga acamo

Abakinnyi bagenzi bari baje kwifatanya n'iri tsinda gusezera kuri Djihad

Ati sinabangaga

Gusa nzabahoza ku mutima

Byari ibyishimo

Bamushyikiriza igikombe bamugeneye

bari bakoresheje icyapa kinini kigaragaza ko bamushimira ibyo yakoze ndetse ko bamwifuriza guhirwa naho agiye

AMAFOTO: Canisius KAGABO / EAchamps.rw

15/Jun/ 2018,5 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
desanges
All the best djiro. We will miss you.
Josephine
Imana izaguhe ishya nihirwe iteka niteka ryosern👏👏👏👏👏👏
Sponsored Content
Loading...