FWC2018: Cristiano yabaye umukinnyi wa 1 utsinze hatrick afasha Portugal kunganya na Espagne (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FWC2018: Cristiano yabaye umukinnyi wa 1 utsinze hatrick afasha Portugal kunganya na Espagne (AMAFOTO)

FWC2018: Cristiano yabaye umukinnyi wa 1 utsinze hatrick afasha Portugal kunganya na Espagne (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 hakinwaga umunsi wa 2 w'irushanwa ry'igikombe cy'Isi riri kubera mu Burusiya aho hari hatahiwe itsinda rya kabiri, Portugal ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 3 yabashije gukura inota rimwe kuri Espagne mu mukino wabonetsemo ibitego 6 muri rusange.

Portugal yari iyobowe na kizigenza akaba na kapiteni wayo, Cristiano Ronaldo yatangiye umukino ishaka igitego byaje kuyihira ku munota wa kane gusa w'umukino ubwo Cristiano Ronaldo yageragezaga kwinjira mu rubuga rw'amahina rw'ikipe ya Espagne ariko myugariro Nacho agahita amushyira hasi umusifuzi agahita atanga penaliti yahise aniterera arayinjiza.

Cristiano Ronaldo yafunguye amazamu kuri penaliti

Nyuma y'uyu munota ikipe ya Espagne yayoboye umukino ndetse irasatira cyane kurusha ikipe y'igihugu ya Portugal dore ko yaje kurangiza igice cya mbere ifite koruneri 5 ku busa bwa Portugal. Uku gusatira kwaje kubyara umusaruro ku munota wa 24 ubona igitego cyatsinzwe na Diego Costa nyuma yo kubyinisha ubwugairizi bwa Portugal.

Ishoti rya Costa ryavuyemo igitego cya mbere

Cristiano Ronaldo yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye atsindira igihugu cye igitego cya kabiri ku munota wa 44 nyuma y'ishoti rikomeye yatereye inyuma gato y'urubuga rw'amahina maze umuzamu David De Gea yajya kuwufata uhita unyerera werekeza mu izamu.

Ku munota wa 55 Diego Costa yatsindiye Espagne igitego cya kabiri hari mbere y'uko ku munota wa 58 Nacho atsinda igitego cya 3 cya Espagne ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina maze umupira ukagenda ugakubita igiti cy'izamu ukinjira mu rushundura, umuzamu Patricio ntayamenye uko byagenze.

Cristiano Ronaldo wari wagowe n’ubwugarizi bwa Espagne, yongeye kubakora mu jisho atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 88 kuri kufura nyuma y'ikosa yari amaze gukorerwa inyuma y'urubuga rw'amahina.

Kufura ya Ronaldo yavuyemo igitego cyo kunganya

Umukino waje kurangira ari ibitego 3-3. Cristiano Ronaldo yahise aba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 mu mukino umwe (Hat- trick)muri iki gikombe cy'Isi cya 2018 ndetse aba ari na we mukinnyi ufite ibitego byinshi kugeza ubu muri iri rushanwa akurikiwe na Diego Costa wa Espagne ndetse na Denis Cheryshev w’u Burusiya bombi bafite ibitego 2.

Muri iri tsinda umukino wa Spain na Portugal wari wabanjirijwe n’uwa Maroc na Iran, gusa bigaragara ko amakipe y’Afurika atangiye irushanwa nabi kuko nyuma y’uko Urguay itsinze Misiri, Maroc na yo yaje gutakaza imbere ya Iran ibatsinda igitego kimwe ku busa, ni gitego Maroc yitsinze ubwayo kuko cyatsinzwe na Aziz Bouhaddouz ku munota wa nyuma.

Kugeza ubu muri tsinda rya kabiri nyuma y'uko Iran itsinze Maroc niyo iyoboye urutonde n'amanota 3, Portugal na Espagne zifite rimwe ni mu gihe Maroc ari iya nyuma n'ubusa.

Undi umukino wari wabaye uyu munsi ni uwo mu itsinda rya mbere wari wahuje Misiri na Urguay waje kurangira ari 1 cya Uruguay ku busa bwa Misiri, igitego cyatsinzwe na Jose Gimenez ku munota wa 89. Muri iri tsinda rya mbere Russia ni iya mbere n’amanota 3 inganya na Urguay ariko u Burusiya ni bwo buzigamye ibitego byinshi ku ko buzigamye 5 mu gihe Uruguay izigamye 1. Misiri ni iya 3 mu gihe Saudi Arabia ari iya nyuma zose nta nota na rimwe zifite.

Imikino iteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2018, hazaba hakina itsinda rya 3 n’irya 4. Mu itsinda rya 3 u Bufaransa buzakina na Australia, ni mu gihe Peru izakina na Denmark. Mu itsinda rya 4 Argentine izakina na Iceland mu gihe Croatia izakina Nigeria.

Abasore ba Espagne bishimira igitego cya 3

Igitego cya 2 Diego Casta yatsindiye Espagne 

Ishoti rya Cristiano ryavuyemo igitego cya 2

Umupira wakomeje no mu rushunduraaaaa

Diego Costa vs Pepe

Ni we mukinnyi wabimburiye abandi gutsinda hat-trick muri iki gikombe cy'Isi

15/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
kabayser
CR7 is best player
lambert
Ronard nis
Sponsored Content
Loading...