Byari ibicika mu gitaramo cya Pggss8 cyabereye i Huye (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Byari ibicika mu gitaramo cya Pggss8 cyabereye i Huye (Amafoto)

Byari ibicika mu gitaramo cya Pggss8 cyabereye i Huye (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 kamena 2018 , ibitaramo by’irushanwa rya Primus guma guma superstar riri kuba ku nshuro ya 8 byakomereje mu karere ka Huye.

Irushanwa rya Pggss ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rufatanyije na East African Promoters.

Pggss y’uyu mwaka ihataniwe n’abahanzi 10 barimo Christopher, Bruce Melodie , Uncle Austin , Just Family ,Active , Queen Cha, Mico the Best, Khalfan,Young Grace na Jay C

Abahanzi bose uko ari 10 bahataniye iri rushanwa baraye basuzumye ibyuma buri wese asubiramo indirimbo ari buririmbe uyu munsi.

Mbere yo gutaramira I Huye aba bahanzi bamaze gukora ibitaramo bibiri birimo icyo bakoreye i Gicumbi n’i Musanze.

Mc Buryohe na Mc Sylvie nibo bayoboye iki gitaramo cyatangiye saa munani z'amanywa babanje gushyushya abafana bahita bahamagara band ku rubyiniro ngo itangize igitaramo.

Abafana babarirwa mu bihumbi nibo baje kureba iki gitaramo

MC Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa bagize akanama nkemurampaka ka PGGSS bamaze kuhagera

Umuhanzi Christopher uri mu bakunzwe cyane muri iyi minsi niwe ubanje ku rubyiniro. Ahereye ku ndirimbo ‘Ijuru rito’ abafana bamukomera amashyi ku bwinshi , ahise akurikizaho ‘Uwo munsi’ basimbukana nawe

Christopher ku rubyiniro

Umuraperi Jay C uje muri iri rushanwa bwa mbere niwe ukurikiyeho , aririmbye indirimbo ‘Sibomana’. Abanyehuye bagaragaje ko batamuzi cyane abandi bacye bakamufasha kuririmba.

Mico The Best niwe ukurikiyeho , yari aherekejwe n’ababyinnyi bazi gukaraga umubyimba , ahita abwira abafana ko I Huye ariho iwabo.

Uyu muhanzi ahise yanzika yiyereka abafana mu buryo batamumenyereyeho aririmba indirimbo ya Hip Hop , ahita akurikizaho arashotorana yakunzwe cyane mu minsi ishize

Khalfan uje muri iri rushanwa bwa mbere niwe ukurikiyeho abanza gushimira abafana bamushyigikiye bakarimugezamo. Yaririmbye iyitwa 'Nabibonye ugiye' yakoranye na Active abafana bamufasha kuyiririmba.

Bruce Melodie niwe ukurikiyeho bakivuga izina rye abafana bazamuye amajwi yabo hejuru bamwereka ko bamwishimiye , Yaririmbye iyitwa ‘Ndakwanga’ abafana barasimbuka ivumbi riratumuka.

Ayirangije ahise aririmba agace gato k’indirimbo 'Ntakibazo' yahuriyemo na Urban Boyz na Riderman abafana bamwereka ko yabacengeye.

Nuku byari bimeze mu bafana Bruce Melodie ari ku rubyiniro

Itsinda rya Just Family ryongeye kwihuza bushya niryo rikurikiyeho , baririmbye 'bakubwire' bakoze mu myaka yashize n'iyitwa 'mureke agende' , abafana b'i Huye ntibasimbukanye nabo cyane bitegerezaga uburyo baririmba batuje.

Uncle Austin ukora Afrobeat niwe ukurikiyeho akigera ku rubyiniro yahise avuga ati ‘’wazaaa..’’ abafana babisubiramo. Aririmbye iyitwa ‘Ibihe byose’ na ‘Ndaguhamagara ‘.

Uncle Austin ku rubyiniro

Young Grace , umuraperi w’igitsina gore rukumbi uri muri iri rushanwa niwe ukurikiyeho , aririmbye iyitwa Hello Boss akurikizaho iyitwa Hip hop yahereyeho agitangira umuziki.

Young Grace ni uku yari yambaye

Queen Cha niwe ukurikiyeho , yari aherekejwe n’ababyinnyi , akigera ku rubyiniro Band ihise ishyiramo umudiho afatanye n’ababyinnyi be gukaraga umubyimba abafana babakomera amashyi. Yahise yanzika bya gihanzi ahera ku yitwa isiri.

Queen Cha asoreje ku ndirimbo yitwa 'Umwe rukumbi' yakoranye na Riderman

Itsinda Active niryo ryasoje igitaramo ryinjiriye ku ndirimbo 'Nicyo naremewe' bayiririmba agace gato bahita bakurikizaho iyitwa 'Aisha' n'Udukoryo twinshi ,  baririmbye banabyina nkuko basanzwe babikora.

Ibitaramo bya Pggss ya 8 bizakomereza mu karere ka Rubavu tariki ya 30/6/2018, Igitaramo gisoza iri rushanwa kizabera mu mujyi wa Kigali tariki ya 14/7/2018 ari naho hazamenyekanira uza ryegukana.

Tags

16/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(6)
Nsengiyumva Innocent
Bruce Melodie ntawe barwanira igikombe azagitwara bsz
Ngiramahirwd Brando
Christopher Aradufite Pee Azagitwara 100%
solide
bluce melodie muhaye amahirwe
Ingabire mihigo
Topher always
Ngiramahirwe Brando 4 months ago
Nind Wamujyamo Mur Aba Bahanganye Topher Njye Murinyuma
Bd
Melodie oye
Didier Chris
#Topher araza kubikora mfite ikizere
Griffon angel flavien 4 months ago
Topher kbsa azakora akazi kose
Sponsored Content
Loading...