Rayon Sports yabonye umutoza mushya ukomoka muri Brazil, Bakame arahagarikwa burundu | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yabonye umutoza mushya ukomoka muri Brazil, Bakame arahagarikwa burundu

Rayon Sports yabonye umutoza mushya ukomoka muri Brazil, Bakame arahagarikwa burundu

Mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye kuri iki Cyumweru yarangiye hafashwe umwanzuro ko uwari kapiteni w'iyi kipe akaba n'umunyezamu wayo, Ndayishimiye Eric Bakame yirukanwa burundu , ni mu gihe uwari umutoza mukuru wayo Ivan Jacky Minnaert agomba kwerekeza mu irerero , ikipe nkuru igahabwa umutoza ukomoka mu gihugu cya Brazil.

Ni inama yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018 yabereye muri  Kanyinya Hills Hotel i Shyorongi, yari yateranyije abanyamuryango b'iyi kipe mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo ibibazo iyi kipe imazemo iminsi byakemuka ndetse no kuzuza inzego.

Iyi kipe yari imaze iminsi mu bibazo byinshi aho kubona intsinzi byari byarabaye ikibazo bitewe n'uko ikipe yari yaracitsemo ibice bitewe n'uko bamwe mu bakinnyi batiyumvagamo umutoza.

Umutoza Ivan Minnaert akaba yari yahagaritswe ku murimo ye mu cyumweru gishize kugeza igihe kitazwi. Iyi nama y'inteko rusange idasanzwe yari yatumijwe na Perezida w'iyi kipe Paul Muvunyi mu rwego rwo kurebera hamwe ibi bibazo bimaze iminsi mu ikipe n'uburyo byakemurwa mu maguru mashya.

Amakuru agera kuri Eachamps ni uko ku ikubitiro hashyizweho visi perezida ugomba gusimbura Gacinya Chance Denis ubu uri muri gereza akaba yagizwe Muhirwa Freddy.

Iyindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko uwari umutoza mukuru w'iyi kipe, Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wari warahagaritswe igihe kitazwi agomba kujya gutoza irerero ry'iyi kipe.

Umutoza mukuru akaba yagizwe umunya-Brazil ugomba kugera mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Mbere.

Undi mwanzuro watunguranye muri iyi nama ni uko nyuma y'amajwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga uwari kapiteni w'iyi kipe, Ndayishimiye Eric Bakame asa nuwumvikana avuga amagambo yo kugambanira iyi kipe na we akaza guhagarikwa igihe kitazwi ariko nyuma akababarirwa nk'uko imyanzuro y'iyi nama ibivuga yongeye guhagarikwa, gusa amakuru yizewe agera kuri Eachamps yahawe n'umwe mu bantu b'imbere muri iyi kipe n'uko hafashwe umwanzuro ko uyu mugabo agomba kwirukanwa burundu muri iyi kipe ashinjwa ubugambanyi, ni nyuma y'imyaka 5 yari amaze ayikinira .

Hari bamwe mu bakinnyi na bo ngo bagomba gukurikiranwa bitewe  n'imyitwarire idahwitse.

Ikindi kigiwe muri iyi nama ni uko hashyizweho komite ishinzwe imyitwarire mu ikipe ya Rayon Sports yaba mu bakinnyi, abafana ndetse n'abayobozi.

17/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
Djadja
Ubuse uretse nibyo umuntu utarukimenya inyungu za bakinnyi bagenzi be ni captaine nyabaki?uretse amatiku...ngaho najye ahandi azahura nabatoza beza agasubira no muribyo bintu bye avuga yatetse.nahi carter mehn ubu nukureka amaranga mutima tukareba ibifitiye ekipe inyungu.ntakurata inkovu zimiringa wangu
Djadja
Ariko abantu murasetsa.uwo bakame se aruta abakinnyi badukiniye nka,hamadi,jano,kidega,kawembe,bogota,batista,.......nagende nawe ntacyo adufasha afite amakosa meshi mukibuga no hanze yacyo ubundi baratinze kumwirukana.yes yadukoreye byiza ariko ntamuntu kampara
kamara 3 months ago
Nawe nturi kamara mu gufana ,muge muvuga ibyo muzi
Carter
wallah ikipe ya rayonsport irambabaje.ark ubu uriya mu president ngo Ni MUVUNYI mbona afata rayon nkaho ariya nyina na se.ayiyobora nkurugo rwe ko azavaho akayisigaa yaretse kuyivangira ubuse acyemuyeee iki.ubuse Lomani cg Jano barihe mumyanzuro.mbese head problems byari umutoza na Bakame...MUVUNYI paul ntabyemezo byawe.ngo bakame niyaba muri Equipe ucyirimo musza wacishijee macye ko isi idasakaye.papa ejo nawe utazajya ahabi njyee imyanzuro harimo iyukuri arko haraho njyee nemera.kur side ya captain washyizemo amarangamutima ugerekaho nogusuhuza bakame werekana konacyo amaze.5years amaze mur Rayonsport wirukana umuntu nkaho arumukozi wo murugo come.president Reka ignorance work like professional thanks
Ishimwe
Nonec uwo mutoza bimeze bite?
Emmy
Ndumva aridange gusa twishimiye imyanzuro yafashwe
Sponsored Content
Loading...