FWC2018: Neymar na Brazil bananiwe kwikura imbere y'u Busuwisi (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

FWC2018: Neymar na Brazil bananiwe kwikura imbere y'u Busuwisi (AMAFOTO)

FWC2018: Neymar na Brazil bananiwe kwikura imbere y'u Busuwisi (AMAFOTO)

Imikino y’igikombe cy’Isi kirimo kubera mu gihugu cy’u Burusiya kuri iki Cyumweru yari yakomeje aho mu itsinda rya  ‘E’ ikipe y’igihugu ya Brazil  yananiwe gukura amanota 3 ku Busuwisi nyuma yo kunganya 1-1, iri tsinda rikaba riyobowe na Serbia yatsinze Costa Rica.

Umukino wa Brazil  n’u Busuwisi ni wo mukino wari witezwe n'abantu benshi ahanini bashaka kureba uburyo iyi kipe ifite abakunzi batari  bake iri bwitware muri uyu mukino wayo wa mbere mu gikombe cy’isi cya 2018.

Iki gihugu intwaro za yo zose cyari cyazikozeho nta n’umwe waburaga doreko na Neymar wari waravunitse ubu yagarutse  akaba yanakinnye umukino wose.

Brazil niyo yahabwaga amahirwe ugereranyije n’u Busuwisi kuko ukurikije umukinnyi ku mukinnyi ikipe y’igihugu ya Brazil yari ifte amazina akomeye kurusha u Busuwisi.

Ibi byaje no kuyihira kuko nyuma yo gutangira umukino isatira cyane ubwugarizi bw’u Busuwisi bwagiye bugorwa cyane na Neymar, abasore nka Willian, Paulinho bahoraga bisirisimbya imbere y’izamu ariko kureba mu izamu ntibibakundire.

Ku munoyta wa 20 Philippe Coutinho yaje kubonera Brazil igitego cya mbere kikaba ari nacyo gitego kimwe rukumbi batsinze muri uyu mukino, hari nyuma y’ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw'amahina umupira ukayoboka mu izamu. Igice cya mbere cyaje kurangira nta zindi mpinduka zibayeho.

Ishoti rya Coutinho ryavuyemo igitego cya Brazil

Umunyezamu w'u Busuwisi yirambuye biranga

Ku munota wa 50 w’umukino ikipe y’igihugu y’u Busuwisi yaje kwishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere, n'igitego cyatsinzwe na Zuber n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

Igitego cy'Ubusuwisi cyatsinzwe na Zuber ku mupira wari uvuye muri koruneri

Ikipe y’igihugu ya Brazil yashakaga amanota 3 imibare yabaye myinshi ba Neymar barasatira bagenda babona n’amahirwe ariko kureba mu izamu biranga, byaje gutuma umutoza Tite akora impinduka akuramo Casemiro hinjramo Fernandinho, Paulinho aha umwanya Augusto ni mu gihe Gabriel Jesus yahaye umwana Roberto Firimino. Izi mpinduka ntacyo zafashije Brazil kuko nta kindi gitego bigeze babona.

U Busuwisi nabwo bwakoze impinduka kugira ngo burebe ko bwabona igitego cya kabiri, havuyemo Behrami hinjiramo Zakaria hari ku munota wa 71, ku munota wa 80 Seferovic aha umwanya Embolo hari mbere y’uko ku munota wa 87 Lichtsteiner aha umwanya Lang. Iki gihugu nacyo ntacyo izi mpinduka zagifashije kuko umukino waje kurangira ari 1-1.

Muri iri tsinda kandi umukino wari wabanje Costa Rica yaje gutsindwa na Serbia 1-0. Kugeza ubu Serbia nyo iyoboye iri tsinda n’amanota 3, Brazil n’u Busuwisi zikagira 1 ni mu gihe Costa Rica ari yo ya nyuma muri iri tsinda ifite ubusa.

Undi mukino wari wabaye uyu munsi ni uwo mu itsinda rya ‘F’, U Budage bwaje gutsindwa na Mexico  1-0, undi mukino wo muri iri tsinda ukaba uteganyijwe ku munsi w’ejo Koreya y’Amagepfo ihura na Sweden.

Uretse iri tsinda rya F rizakomeza gukina ejo, hateganyijwe kandi imikino yo mu itsinda rya  ‘G’ aho u Bubiligi buzahura na Panama, Tunisia igacakirana n’u Bwongereza.

Abasore ba Brazil bishimira igitego cya Coutinho

Neymar uvuye mu mvune ntiyorohewe muri uyu mukino kuko yagiye akinirwa nabi cyane

Zuber na bagenzi bishimira igitego cyo kwishyura yari amaze gitsinda

Aha abakinnyi ba Brazil ntibavuga rumwe n'umusifuzi, Cesar Arturo Ramos ku gitego cya Zuber kuko bavugaga ko yagitsinze nyuma yo gusunika myugariro Miranda

18/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...