The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza Belaire (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza Belaire (Amafoto)

The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza Belaire (Amafoto)

Mugisha Benjamin [ The Ben] yasinye na Kompanyi yenga ikanacuruza ikinyobwa cya Belaire kiri mu nzoga zigezweho muri iki gihe ku isi.

Aya masezerano uyu muhanzi yagiranye na Luc Belaire azamara amezi atandatu ariko abayobozi bahagarariye iyi kompanyi bavuze ko ashobora kongerwa.The Ben azajya yamamaza iki kinyobwa mu Rwanda no muri Afurika yose muri rusange.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku cymweru tariki 17 Kamena 2018, abahagarariye  Belaire bamuritse The Ben nka 'Brand Ambassador' w'iki kinyobwa mu Rwanda, Bavuze ko icyatumye bamuhitamo ari uko ari umuhanzi ukomeye mu Rwanda no muri Afurika yose ibihangano bye bikaba bimaze kugera ku rwego mpuzamahanga.

The Ben nawe yashimangiye ko ari amahirwe akomeye yagize ndetse kwamamaza iki kinyobwa bikaba bigiye kugira uruhare runini mu kumugeza ku rundi rwego mu muziki.

Uyu muhanzi usanzwe uba muri Amerika yabwiye itangazamakuru ko kuba ataba mu Rwanda bitazaba imbogamizi mu gukorana n’iyi kompanyi kuko  Isi yabaye nk’umudugudu, ndetse kwamamaza bikaba bitagisaba kuba umuntu ahari ahubwo ashobora kwifashisha imbuga zitandukanye zo kuri murandasi igikorwa kikagenda neza.

The Ben yiyongereye ku bandi bahanzi bakomeye bamamaza iki kinyobwa barimo Rick Ross , Dj Khaled, Diamond , Yemi Alade n'abandi benshi b'ibyamamare.

The Ben asinyira kuba Brand Ambassador wa Belaire mu gihe kingana n'amezi 6

18/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
cypo lion entertainer
Congrats brother nibindi biracyaza izi n ingarukazo gukora cyane
cypo lion entertainer
Congrats brother nibindi biracyaza izi n ingarukazo gukora cyane
Sponsored Content
Loading...