Young Grace yongeye kuvuga ku busambanyi n’ubusinzi yashinjije Bahati wo muri Just Family | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Young Grace yongeye kuvuga ku busambanyi n’ubusinzi yashinjije Bahati wo muri Just Family

Young Grace yongeye kuvuga ku busambanyi n’ubusinzi yashinjije Bahati wo muri Just Family

Umuhanzikazi Young Grace aherutse kuvuga ko Bahati wo mu itsinda rya Just Family natagabanya ubusinzi n'ubusambanyi, indwara asanganywe y’umutima izamuhitana bidatinze.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje ubwo umunyamakuru Phil Peter yari ari gukorana ikiganiro na Bahati nyuma y’igitaramo gito cya Primus Guma Guma starstar ya 8 cyabereye i Kabuga  mu minsi ishize.

Muri icyo kiganiro uyu munyamakuru yumvikana abaza Bahati wari umaze igihe arwaye umutima uko yari amerewe nyuma yo kuva mu bitaro no gukomeza ibitaramo bya Guma Guma.

Young Grace yahise aturuka inyuma araza ahita avuga ko inama yagira Bahati ari ukugabanya kurya bango [gusambana] no kunywa inzoga nyinshi.

Nyuma y’aya magambo hakwiriye amagambo menshi bamwe bavuga ko uyu muhanzikazi afite icyatumye avuga ibi ndetse abandi bakemeza ko we n’uyu muhanzi uretse kuba barasangiye inzoga baba bajya banasambana.

Ibi byose Young Grace mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’igitaramo cya guma Guma cyabereye i Huye yavuze ko yabivuze yikinira kandi nta kindi yari agambiriye.

Ati” Ngira ngo ababonye iriya interview babonye ko atari ibintu byari byapanzwe, nabikoze nikinira nta kindi cyari kibyihishe inyuma. Ntago mbana na Bahati ku buryo namenya niba arya izo bango. Byari ugutera urwenya.”

Bahati nawe yavuze ko ibintu Young Grace yabivuze akina abantu bakaza kubifata nk’ukuri. Ati” Ikintu cya mbere navuga kuri Young Grace  yarahubutse,  n’inshuti yanjye kuba yaravuze biriya bintu ntago mbifata nk’ikibazo kuko we ubwe yivugiye ko yahubutse ntago nigeze mbitindaho kuko nanjye nshobora gucikwa nkavuga ikintu kikabangamira umuntu.”

Bahati yakomeje avuga ko byose Young Grace ashobora kuba yarabivugishijwe n’agatama yari yafashe karenze urugero ndetse yemera ko bajya basangira ariko nta bindi birenze bakora.

18/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
cypo lion entertainer
arko banyamakuru s uguteranya murakabya kbx aba Bantu bari gumaguma baba bameze nk umuryango biriya ni blague rwose kd nibisanzwe buriya mwumvise bike nahubundi baraserezanya cyane biriya birasanzwe
Sponsored Content
Loading...