Iranzi Jean Claude mu bakinnyi 14 batemerewe gukina umunsi wa 27 wa shampiyona | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Iranzi Jean Claude mu bakinnyi 14 batemerewe gukina umunsi wa 27 wa shampiyona

Iranzi Jean Claude mu bakinnyi 14 batemerewe gukina umunsi wa 27 wa shampiyona

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Kamena 2018, shampiyona y’ikiciro cya mbere iraba ikomeza hakinwa umunsi wa 27 umwaka w’imikino wa 2017/2018 aho umukino ufatwa nk’uw'umunsi ni uwa AS Kigali igomba kwakiramo Police FC ku kibuga cya Kigali.

Imikino yose y’umunsi  wa 27 ikaba iri bube uyu munsi ndetse ukaza no gukinirwa isaha imwe uretse umukino ikipe ya Rayon Sports iri bwakiremo Gicumbi uri bube saa 18:30’ ku kibuga cya Nyamirambo, ni nyuma y'umukino AS Kigali iri bwakiremo Police FC saa 15:30'.

Uyu munsi rero wa 27 abakinnyi bagera kuri 14 bose ntibemerewe kuwukina bitewe n’uko bujuje amakarita 3 y’imihondo atuma bagomba gusiba imikino y'uyu munsi.

Muri aba bakinnyi harimo Iranzi Jean Claude wa APR FC, Kalisa Rashid wa Kiyovu Sports, Mpozimbizi Mohammed wa Police FC n'abandi.

Kugeza ubu ikipe ya APR FC ni yo iyobowe urutonde rwa shampiyona n’amanota 54, AS Kigali n'iya kabiri n’amanota 51 ni mu gihe Rayon Sports ari yo ya gatatu n’amanota 45.

Dore urutonde rwose rw’abakinnyi 14 batemerewe gukina uyu munsi wa 27

1. Kasongo Jean Pierre (Gicumbi FC)

2. Barirekango Frank (Musanze FC)

3. Hakizimana Francois (Musanze FC)

4. Iyabivuze Osee (Sunrise FC)

5. Niyonshuti Gad (Sunrise FC)

6. Niyonshuti Modeste (Sunrise FC)

7. Moussa Ally (Sunrise FC)         

8. Lomami Frank (Mukura VS)

9. Mpozembizi Mohamed (Police FC)

10. Niyokwizerwa Celestin (Amagaju FC)

11. Bizimana Noel (Amagaju FC)

12. Ngilimana Alex (SC Kiyovu)

13. Kalisa Rashid (SC Kiyovu)

14. Iranzi Jean Claude APR FC)

Dore gahunda yose y’imikino iteganyijwe kuri uyu waMbere

Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15:30)

Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade de Kigali, 18:30)

SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena, 15:30)

Amagaju FC vs Sunrise FC (Nyagisenyi Grounds, 15:30)

Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane, 15:30)

Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda, 13:00)

AS Kigali vs Police FC (Staded de Kigali, 15:30)

Miroplast FC vs APR FC (Mironko Grounds, 15:30)

18/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...