Safi arimo gushaka ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Safi arimo gushaka ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada

Safi arimo gushaka ibyangombwa byo kujya gutura muri Canada

Safi Madiba uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda ari gushaka ibyangombwa ngo yerekeze muri Canada aho umgore we atuye.

Niyibikora Safi wihaye agatazirano ka Madiba mu muziki ari gushaka ibyangombwa ngo abe yajya gutura muri Canada aho umugore we Niyonizera Judith aba kugeza ubu.

Amakuru Eachamps yakuye mu bantu ba hafi y’uyu muhanzi yemeza ko ari gushaka ibyangombwa byo kuba yajya gutura muri Canada agasangayo umugore we w'isezerano uhatuye.

Umuntu wahaye amakuru Eachamps yagize ati”Safi ari mu myiteguro ari gushaka ibyangombwa byo kuba yakwemererwa kujya gutura muri Canada kubana n’umugore we, ashobora no kugenda bitarenze uyu mwaka.”

Safi na Judithe basezeranye kubana akaramata mu mpera z’umwaka ushize. Bamaranye igihe gito  mu biruhuko  bari mu kwezi kwa buki, ubundi umugore ahita ajya muri Canada aho yari asanzwe aba ndetse anafite akazi. Mu minsi ishize yari yaje mu Rwanda kumusura ahamara  igihe gito asubirayo.

Kuva aba bombi babana, Safi yagiye yumvikana mu itangazamakuru avuga ko azaguma gutura mu Rwanda akazajya ajya gusura umugore we muri Canada namara kubona ibyangombwa akongera akagaruka inaha , gusa ubu ari gushaka ibyangombwa byo kuba yajya guturayo.

Safi na Judith ubwo bakoraga ubukwe

18/Jun/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Sanjay
Yasanze ibyo yakoze yarabikoreye ubusa akwiye guhunga
Ayanne
Niyijyendere man
Sponsored Content