Mama Djihad bivugwa ko Rayon Sports imufitiye ideni ni muntu ki? Yayikoreye iki? | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Mama Djihad bivugwa ko Rayon Sports imufitiye ideni ni muntu ki? Yayikoreye iki?

Mama Djihad bivugwa ko Rayon Sports imufitiye ideni ni muntu ki? Yayikoreye iki?

Mu nama y'inteko rusange idasanzwe ya Rayon Sports yabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018 imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama ni uko iyi kipe igomba kwishyura amadeni bafitiye abantu bahereye kuri Mama Djihad, uyu abantu benshi ntibamuzi ariko ngo ni we wagurije iyi kipe amafaranga yo kugura Yannick Mukunzi ubwo yerekeza muri iyi kipe.

Nk'uko umwe mu bari bitabiriye iyi nama yababwiye Eachamps ni uko iki kibazo cyo kwishyura amadeni cyari ku murongo w'ibyigwa mu gice cy'utuntu n'utundi, aho haje gufatwa umwanzuro ko Rayon Sports  igomba kwishyura amadeni ibereyemo abantu iherereye kuri uyu Mama Djihad.

Mama Djihad ntazwi cyane muri Rayon Sports kuko atari umuyobozi cyangwa ngo abe afite izindi nshingano zihoraho muri iyi kipe. Ni umufana usanzwe ariko akaba akunda iyi kipe byimazeyo, ngo nta kindi akora uretse akazi k'ubucuruzi Nyabugogo.

Ubwo imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yajyaga hanze igakwirakwizwa ku mbugankoranya (yari yanditse mi buryo busanzwe bitari inyandiko iteyeho cashe) hagarayemo uyu w'uko iyi kipe igomba kwishyura amadeni ihereye kuri mama Djihad, abantu batangiye kwibaza uwo mama Djihad ndetse n'aho ahuriye na Rayon Sports.

Byatumye Eachamps igerageza kuvugana n'umwe mu bari muri iyi nama n'ubwo atifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru maze avuga ko uyu mubyeyi ari we wagurije Rayon Sports amafaranga baguze Yannick Mukunzi.

Yagize ati" Nta bwo bibeshye, Mama Djihad si umuyobozi ni umufana usanzwe w'ikipe. Ikipe imufitiye amafaranga yayigurije ubwo basinyishaga Yannick Mukunzi. "

N'ubwo atavuze neza umubare nyir'izina wa mafaranga yabagurishije,  ubwo Yannick Mukunzi yari asoje amasezerano ye mu ikipe ya APR FC, abarayon bumvishe ko uyu mukinnyi yaba yifuza kujya muri iyi kipe, maze uyu mubyeyi avugana n'ubuyobozi ngo bakore ibishoboka byose bamuzane, yemera gutanga amafaranga yabasabaga ariko bagirana amasezerano ko bazamwishyura. 

Bivugwa ko Yannick Mukunzi yerekeza muri Rayon Sports yaguzwe miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda, ku masezerano y'imyaka ibiri.

Tariki ya 31 Kanama 2017 ni bwo inkuru yamenyekanye ko uwari umukinnyi mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC uyimazemo imyaka igera ku 8 yatandukanye akerekeza muri Rayon Sports ihora ihanganye na APR FC.

19/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...