Rayon Sports yemeza ko batazi aho Shassir aherereye nyuma yo guta akazi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Rayon Sports yemeza ko batazi aho Shassir aherereye nyuma yo guta akazi

Rayon Sports yemeza ko batazi aho Shassir aherereye nyuma yo guta akazi

Umukinnyi w'umurundi ukinira ikipe ya Rayon Sports, Nahimana Shassir umaze iminsi atagaragara muri iyi kipe bikavugwa ko yibereye iwabo i Burundi, Rayon Sports yemeje ko itazi aho ari ndetse ko nta n'uruhushya yigeze ahabwa bakaba bamufata nk'umuntu wataye akazi.

Kuva uyu mwaka w'imikino watangira Nahimana Shassir wari wasoje neza umwaka wa 2017 /2018 ntabwo yagiye yoroherwa no gukina kuko atigeze abona umwanya wo gukina bihagije nk'uko abyifuza, dore ko yanavugaga ko atari umukinnyi wo kwicara ku ntebe y’abasimbura.

Ubwo umutoza Karekezi Olivier yari afite iyi kipe yamuhaga umwanya agakina n'ubwo na bwo yavugaga ko udahagije, ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo Minnaert yafataga iyi kipe kuko uyu musore yahise amera nkujugunywe neza.

Uyu musore umaze iminsi atagaragara muri Rayon Sports n'ubwo akiyifitiye amasezerano bivugwa ko yahise anigira iwabo i Burundi ndetse akavuga ko atazagaruka muri Rayon Sports kuko yimwe umwanya wo gukina ndetse kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize ni bwo hasohotse inkuru y'uko yafashije ikipe y'igihugu y'u Burundi nkuru gutsinda iya bato.

Hategekimana Corneille umutoza utoza ikipe ya Rayon Sports  by'agateganyo avuga ko Shassir bamubuze batazi aho ari bakaba bamufata nk'umuntu wataye akazi.

Yagize ati"aracyadufitiye amasezerano, nkubeshye nakubwira ngo ari aha kuko nta bwo twigeze tumuha uruhushya, tumufata nk'umuntu wataye akazi. "

Nyuma yo gutorwa nk'umukinnyi mwiza muri shampiyona y'i Burundi umwaka w'imikino wa 2015/2016 akinira ikipe ya Vital'o, Nahimana Shassir yahise aza muri Rayon Sports ayisinyira imyaka 2 ubu aho yari ageze ku mpera z'amasezerano ye muri iyi kipe ndetse akaba anavuga ko agomba gutandukana na yo uko byagenda kose.

19/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...