Urubanza rw'uwishe Radio rwimuriwe mu rundi rukiko | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urubanza rw'uwishe Radio rwimuriwe mu rundi rukiko

Urubanza rw'uwishe Radio rwimuriwe mu rundi rukiko

Godfrey Wamala ‘Troy’ushinjwa urupfu rw’umuhanzi  Mowzey Radio agiye gushyikirizwa urukiko rukuru abone gukatirwa ndetse n’ibimenyetso byose bimushinja byamaze gukusanywa.

Daily Monitor yandikirwa muri Uganda yatangaje ko hari ibimenyetso byinshi Ubushinjacyaha bufite, byerekana ko Wamala yagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Radio, ndetse mbere y’urupfu rw’uyu muhanzi akaba bakaba barabanje gusangira.

Julius Muhiirwe uri mu bashinjacyaha bari gukurikirana iki kirego yavuze ko ibimenyetso byose byamaze gutondekwa, akaba yaranahawe amabwiriza y’uko uru  rubanza rwahabwa urukiko rukuru mu minsi ya vuba rukaba ari bwo rwagena ibihano Wamala agomba guhabwa.

Ubushinjacyaha buteganya kwifashisha ibintu bitandukanye muri uru rubanza ndetse baranateganya kuzakoresha telefoni bakumva ibyaganiriwe n’abari mu kirego mbere na nyuma yo gukubitwa kwa Radio.

Umucamanza Mukuru w’urukiko rwa Entebbe, Susan Okeni, yasubije Troy Wamala muri Gereza ya Luzira kugeza ubwo azongera guhamagarwa bagatangira kumuburanisha.

Wamala yari aherutse gutangaza ko urupfu rwa Radio rwabaye mu buryo bw’impanuka yemeza ko Atari agambiriye kumugirira nabi nk’uko bamwe babitekereza, icyo gihe yanasabye imbabazi.

Uyu musore w’imyaka 28, yatawe muri yombi mu ntangiro za Gashyantare nyuma y’iminsi mike aburiwe irengero yarahungiye mu rugo rw’inshuti ye.

Moses Ssekibogo [Radio]  wari mu bagize itsinda rya Goodlyfe yakubiswe mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 22 Mutarama 2017 ubwo yari ari mu kabari kitwa De Bar gaherereye mu Mujyi wa Entebbe ari n’aho Wamala yakoraga akazi ko gucunga umutekano.

Akubitwa yavunitse ijosi ndetse agira ibikomere mu mutwe bimuviramo kubagwa ngo akurwe ibibumbe by’amaraso mu bwonko. Yamaze  ibyumweru bibiri ari muri koma mu bitaro bya Case Hospital mu Mujyi wa Kampala aza gupfa kuwa 1 Gashyantare 2018.

Yapfuye nyuma y'iminsi mike yujuje imyaka 34. Ashyingurwa kuwa gatandatu tariki 03 Gashyantare 2018  ahitwa Nakawuka.

19/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
frank
RIP
Sponsored Content
Loading...