Urutonde rw'abahanzi b'abanyamahanga bazitabira ibitaramo byo kumurika alubumu ya mbere ya DJ Pius | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Urutonde rw'abahanzi b'abanyamahanga bazitabira ibitaramo byo kumurika alubumu ya mbere ya DJ Pius

Urutonde rw'abahanzi b'abanyamahanga bazitabira ibitaramo byo kumurika alubumu ya mbere ya DJ Pius

Umuhanzi DJ Pius witegura kumurika umuzingo we w’indirimbo wa mbere yamaze gutangaza urutonde rw’abahanzi batandukanye bo mu Karerer k’Afurika y’Uburasirazuba bazaza ku mufasha biganjemo abo mu muryango wa Dr Jose Chameleone.

Umuzingo w’indirimbo wa mbere wa DJ Pius witwa Iwacu. Biteganyijwe ko azakora ibitaramo byo kuwumurikira abakunzi be kuwa 03 Kanama 2018 i Musanze no kuwa 04 Kanama 2018 i Kigali.

Muri ibi bitaramo Dj Pius yamaze gutangaza ko azaba ari kumwe n’abahanzi batandukanye bo hanze y’u Rwanda barimo Big Fizzo wo mu Burundi, Jose Chameleone, Weasel na Pallaso bose bo muri Uganda bakaba n’abavandimwe.

Aba bagabo bo muri Uganda basanzwe ari inshuti za hafi za DJ Pius dore ko kuri uyu muzingo hariho indirimbo bakoranye nka Play It Again bakoranye na nyakwigendera Radio na Weasal bori bagize itsinda rya Good Lyfe na Agatako yakoranye na Chameleone.

DJ Pius aherutse gutangaza ko yababajwe cyane  no kuba agiye kumurika uyu muzingo w’indirimbo atari kumwe na nyakwigendera Radio wamufashishije ku ndirimbo nyinshi ziwuriho.

DJ Pius yatangiye gukora umuziki ku giti cye nyuma y’aho atandukanye na mugenzi we TK Aidan bari bahuriye mu itsinda rya Two4Real.

Big Fizzo azaba ahari

Pallaso

Weasel

Chameleone

19/Jun/ 2018,4 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(2)
Emmyy
Dp bahe
Emmyy
Dp bahe
Sponsored Content