Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda asura abakinnyi mu myitozo (AMAFOTO) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda asura abakinnyi mu myitozo (AMAFOTO)

Umutoza mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda asura abakinnyi mu myitozo (AMAFOTO)

Umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, umunya- Brazil, Roberto Oliveira Goncalves do Carmo yamaze kugera mu Rwanda aho yeretswe abakinnyi kumugaragaro ndetse akazatangira imirimo ye ku munsi w’ejo.

Tariki ya 17 Kamena 2018 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko nyuma yo guhagarika uwari umutiza mukuru, Ivan Jacky Minnaert kuri ubu yafashe umwanzuro wo gutandukana na we agasimbuzwa uyu munya- Brazil.

Roberto Oliveira akaba yeretswe abakinnyi nyuma y’imyitozo yabereye mu Nzove mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri aho azatangira akazi ku munsi w’ejo bitegura umukino w’umunsi wa 28 bazasuramo Espoir i Rusizi.

Aganira n’abakinnyi akaba yabasabye gukorera hamwe mu rwego rwo gushakira intsinzi ikipe ye, yabibukije ko abashyize hamwe n’Imana ibasanga.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo akaba ari bushyire umukono ku masezerano yo gutoza iyi kipe mu gihe kingana n’umwaka umwe, aho agiye gutoza iyi kipe mu marushanwa atatu isigayemo ari yo CECAFA Kagame Cup, igikombe cy’Amahoro ndetse na CAF Confederations Cup.

Roberto Oliveira Goncalves do Carmo akaba asimbuye kuri uyu mwanya Umubiligi Ivan Jacky Minnaert woherejwe gutoza irerero ry’iyi kipe nyuma yo gushinjwa umusaruro muke.

Uyu mugabo akaba yaratangiye ubutoza mu 1995 atoza mu ikipe ya Rio Branca, nyuma aza guca mu makipe na yo y’iwabo nka Pelotas, São Bento… nyuma akaba yaraje muri Afurika mu gihugu cya Tunisia muri 2005 kugeza 2008 aho yatozaga Stade Tunisien, 2009 kugeza 2010 akaba yaratoje Hammam-Sousse, 2012 kugeza 2013 akaba yaratoje Stade Gabèsien ni mu gihe kuva mu 2013 kugeza 2014 yatoje Grombalia Sports, si Tunisia gusa yatoje kuko yanaciye muri Qatar na Angola.Roberto Oliveira Goncalves do Carmo mu kibuga cyo mu Nzove

Roberto aganiriza abakinnyi

Asuhuzanya na Nkuzingoma Ramadhan umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports

Abakinnyi bateze amatwi icyo umutoza ababwira

19/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...