Kate Bashabe, Shaddy Boo, Jay Rwanda bakomeje kwanikirwa na bagenzi babo mu bihembo bya Made In Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Kate Bashabe, Shaddy Boo, Jay Rwanda bakomeje kwanikirwa na bagenzi babo mu bihembo bya Made In Rwanda

Kate Bashabe, Shaddy Boo, Jay Rwanda bakomeje kwanikirwa na bagenzi babo mu bihembo bya Made In Rwanda

Ibyamamare nka Shaddy Boo, Kate Bashabe, Nsanzamahoro Dennis (Rwasa), Jay Rwanda n’abandi ni bamwe mu bakomeje kwanikirwa na bagenzi babo mu bihembo byitiriwe Made In Rwanda mu matora yo kuri interineti.

Made In Rwanda ni ibihembo bigiye gutangwa bwa mbere mu Rwanda, aho bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’ababikora cyane cyane binyuze mu mideli.

Abahataniye ibi bihembo bari mu byiciro 13 ndetse ubu bari gutorwa n’abakunzi babo binyuze kuri interineti no kuri telefone, aho biteganyijwe kuzarangira ejo kuwa 20 Kamena 2018.

Mu matora yo kuri interineti harimo ugutungurana kuko harimo abasanzwe ari ibyamamare bafite amajwi ari hasi cyane, ugeraranyije n’abandi bahanganye.

Ibyiciro birimo abantu bazwi cyane ni nk’icy’icy’abagore b’ibyamamare bambara neza aho igihembo gihataniwe na Knowless ari nawe uyoboye abandi n’amajwi 3339, Aline Gahongayire 2792, Shaddy Boo 198 na Kate Bashabe 176.

Mu cyiciro cy’abagabo b’ibyamamare bambara neza harimo Yannick Mukunzi ufite amajwi 809, Mani Martin ufite amajwi 443, Nick Dimpoz 316, Dennis Nsanzamahoro 49.

Mu cyiciro cy’abanyamideli b’abagabo bahize abandi harimo Jay Rwanda ufite amajwi 1,420,  Sekamana Eric 3,015, Gigi 1,079,  Ganza Gaby 3,307 na BoJak 744.

Mu banyamideli b’abagore harimo Mucyo Muhire Sandrine ufite amajwi 162 Kaneza Linka Amanda 595 Neza Rachel 2,275,  Djazira 347,  Sissi Ngamije 228, Phiona Muthoni 890.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba kuwa 23 Kamena 2018. Amajwi yo kuri interineti afite agaciro ka 20%, ayo kuri telefone afite 40% naho ay’akanama nkempurampaka nayo ni 40%.

19/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(4)
uwurukundo delphine
ubundi ibintu byose maze kubonako mugira ibimenyane Yannick arusha abantu kwambara neza yambara iki syiiii knowless arusha shadibu na kate se yambara iki umuntu mugufi uberwa mwamubonye hehe hahenda taille ntihahenda imyenda mujye mugenda ntimukandike fibitajyanye twetubisoma turi mature

dodo
Aba nabarezi😜😜😜
Vip 4 months ago
wowex uriki
Sponsored Content
Loading...