Zari yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Miss Uganda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Zari yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Miss Uganda

Zari yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Miss Uganda

Umugore w’umuherwe, wamamaye ku mbuga nkoranyamba Zari Hassan yashyizwe mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Miss Uganda 2018.

Irushanwa rya Nyampinga wa Uganda rigiye kuba nyuma y’imyaka ibiri ryarahagaze. Kuri ubu hari gutoranywa abakobwa bazahagararira ibice bitandukanye by’igihugu.

Nk’uko abategura iri rushanwa babitangaje, umuherwekazi, Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yemejwe nk’umwe mu bazaba bagize akanama nkempurampaka by’umwihariko akaba ari nawe uzaba umujyanama wihariye wa Nyampinga wa Uganda 2018.

Bavuze ko bahisemo Zari Hassan nk’umugore witeje imbere mu rwego rwo kubera icyitegererezo  abana b’abakobwa bakibyiruka.

Gutora Nyampinga wa Uganda bizaba kuwa 10 Kanama 2018 muri Kampala Serena Hotels. Uzaba Miss Uganda azanayihagararira mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi.

Nyampinga wa Uganda 2016 Leah Kagasa azasimburwanwa n’ibisonga bye ari byo Charlotte Kyohairwe na Ritah Ricky Mutoni.

20/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...