Miss Yvonne waserukiye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, yegukanye igihembo muri Miss Black Germany 2018 (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Miss Yvonne waserukiye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, yegukanye igihembo muri Miss Black Germany 2018 (Amafoto)

Miss  Yvonne waserukiye u Rwanda bwa mbere muri Miss Supranational, yegukanye igihembo muri Miss Black Germany 2018 (Amafoto)

Miss Uwamahoro Yvonne wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational 2012, yegukanye umwanya wa kabiri mu irushanwa ry’abirabura ryo mu Budage[Miss Black Germany] 2018.

Iri rushanwa ryabaye mu ijoro ryo kuwa 18 Gicurasi  2018, mu mujyi wa Berlin mu Budage mu nzu mberabyombi ya Loewe Saal GmbH. Abakobwa bagera kuri 25 barimo na Miss Uwamahoro ukomoka mu Rwanda bari bahataniye ikamba. Habanje gutoranywa icumi ba mbere ari nabo baje gutoranywamo nyampinga n’ibisonga bye.

Muri iri rushanwa hari harimo ibyiciro bitandukanye nko kwiyerekana mu mwambaro wa bikini, kwiyerekana mu mwambaro wo guserukana ndetse kwerekana impano.

Uwamahoro ukomoka mu Rwanda we yerekanye impano yo gushushanya ndetse anavuga ko biri mu byamuhesheje amahirwe, abandi bari bahanganye na we berekanye izindi zirimo kubyina, kuririmba n’ibindi.

Iri kamba ryaje kwegukanwa n’uwitwa Cebo Gibb Jele ukomoka muri Afurika y’Epfo naho Miss Uwamahoro Yvonne agirwa igisonga cya mbere ndetse anegukana igihembo cy’amafaranga agera kuri miliyoni y’amanyarwanda.

Uwamahoro Yvonne asanzwe aba mu Budage ndetse anahakorera umwuga wo kuvura amenyo. Nk’uwaserukiye u Rwanda bwa mbere mu irushanwa rya Miss Supranational, ubu afite inshingano zo gutoranya uhagararira u Rwanda.

Uwamahoro Yvonne wambaye nomero 21 yegukanye umwanya wa kabiri

Dr uwamahoro Yvonne yerekanye impano yo gushushanya

Cebo Gibb Jele ukomoka muri Afurika y’Epfo niwe wabaye Miss Black Germany

 

20/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content