Sugira Ernest yakomoje ku buribwe bw'umubiri n'umutima amaranye amezi 10 | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Sugira Ernest yakomoje ku buribwe bw'umubiri n'umutima amaranye amezi 10

Sugira Ernest  yakomoje ku buribwe bw'umubiri n'umutima amaranye amezi 10

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse na APR FC, Sugira Ernest avuga ko mu mezi 10  amaze mu mvune yari mu buribwe bukomeye ubw’umubiri n’ubwo ku mutima bwatewe n’uko atabashaga gukina kubera imvune.

Mu ntangiriro za Kanama 2017 ni bwo Sugira yasinyiye gukinira APR FC  mu gihe kingana n’umwaka umwe. Atarayikinira umukino n’umwe tariki ya 15 Kanama 2017 uyu musore yaje kuvunika igupfa ry'ukuguru kw'ibumoso ari mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakina imbere mu gihugu biteguraga umukino wa Uganda mu gushaka itike yo gukina imirushanwa rya CHAN 2017.

Uyu musore yagiye kubagirwa Faisal ariko ntibygenda neza, kuko igihe yari yahawe cyageze atarakira bituma muri Gashyantare 2018 yerekeza mu gihugu cy’u Buhinde kwivurizayo aho bongeye bakamubaga ubu akaba avuga ko yamaze gukira mu minsi iri mbere azatangira imyitozo nk’uko yabitangarije Eachamps mu kiganiro cyihariye.

Yagize ati”Ubu narakize, igihe bampaye ngomba kumara hanze cyarangiye ubu hagiye kurengaho icyumweru, ndimo ndakora imyitozo yo kongera imbaraga ntabwo ndatangira gukorana n’abandi mu kibuga. Mu Buhinde navuga ko bamvuye neza ubu meza bitandukanye na mbere, navuga ko mu cyumweru gitaha nzatangira gukina gake biringaniye bitewe n’uko umubiri wa njye umaze hafi umwaka udakina, muri make ni ukubanza gukuramo ubwoba.”

Uyu musore yakomeje avuga ko ubu abaganga bamaze kumubwira ko igupfa ryamaze guterana gusa yemeza ko uyu mwaka w’imikino atazagaragara mu kibuga uretse imyitozo gusa azatangira mu minsi iri mbere, gusa yizeye ko umwaka utaha w’imikino azaba ameze neza ku buryo azatanga n'ibyo atatanze muri uyu mwaka w’imikino.

Sugira Ernest mu gihe kingana n’amezi 10 amaze muri iyi mvune avuga ko yari mu buribwe bukomeye kuko kubyakira byamugoye cyane bitewe n’uko byabaye atabyiteguye bikongeraho no kumara igihe kinini hanze y'ikibuga.

Yagize ati”Navuga ko ntari norohewe, ubuzima nahuye na bwo bwraantunguye. Ni ubuzima bwankomereye, ni ibintu byambayeho ntiteguye ko byambaho. Nagiraga uburibwe bw’umubiri(imvune) nkagira n’uburibwe bw’umutima kuko sinumvaga ukuntu namara igihe kinini ntakina kandi numva abandi bakina, urabizi na we iyo wamenyereye gukina,  ariko aho bigeze ubu narabwakiriye, mburimo bigiye kurangira nta wundi nabwifuriza kuko ni ubizima bugoranye, sinabona uko mbisobanura ariko biragoranye.”

Umwaka umwe yari yarasinye muri APR FC urangiye nta mukino n’umwe ayikiniye bitewe n’iyi mvune, avuga ko yitegye kongera amasezerano ikipe ya APR FC izamuha nta mananiza n’amwe abayemo bitewe n’uko na bo batigeze bamutererana kuva avunitse kugeza uyu munsi.

Yagize ati”Ni byo umwaka nasinye ugiye kurangira, ntakuzuyuza ndahita mbasinyira ntabagoye kuko na bo ntibangoye. Baramfashije kugira ngo nanjye ndebe ko umwaka utaha nanjye  nabitura ibyo bankoreye, amasezerano uko yaba angana kose bazampa, ubu sinzi ngo arangana gute bitewe n’uko ntarakira neza ariko ndayongera.”

Ashimira akandi abafana, abakunzi ba APR FC ndetse n’abe muri rusange atabigiwe abayobozi ba APR FC kuko bamuhaye hafi mu burwayi bwe.

Sugira Ernest si ubwa mbere yari aje muri APR FC kuko yayohzemo aza gutandukana na yo muri 2013 aho yahise yerekeza muri AS Kigali akaza kuyivamo muri 2016 yerekeza muri AS Vita Club muri DR Congo aho yamazemo umwaka umwe akagaruka muri APR FC muri 2017.

Yabanje kubagirwa mu Rwanda biranga

Amaze iminsi agendera mu mbago

20/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(5)
umuhoza jeane
Imana ikorohereze muvandi soon biragenda neza rwose
umuhoza jeane
Imana ikorohereze muvandi soon biragenda neza rwose
umuhoza jeane
Imana ikorohereze muvandi soon biragenda neza rwose
umuhoza jeane
Imana ikorohereze muvandi soon biragenda neza rwose
umuhoza jeane
Imana ikorohereze muvandi soon biragenda neza rwose
Sponsored Content
Loading...