Eric Rutanga n'umukunzi we bibarutse imfura (amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Eric Rutanga n'umukunzi we bibarutse imfura (amafoto)

Eric Rutanga n'umukunzi we bibarutse imfura (amafoto)

Rutanga Eric Aklam akaba myugariro wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi yibarutse umwana w’umukobwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.

Umunyana Shemsa na Rutanga Eric Aklam bibarutse imfura yabo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Kamena 2018 ,iyi mfura yabo yavukiye mu bitaro by'akarere ka Gasabo byahoze ari ibya Polisi.

Rutanga Eric Aklam na Shemsa bamaze imyaka 3 bakundana ubu bakaba babana nk’umugore n’umugabo mu nzu imwe nubwo batarasezerana.

Rutanga Eric yahoze ari umukirisitu muri kiliziya Gaturika muri gashyantare 2018 ni bwo yafashe umwanzuro wo guhindura idini aba umuyoboke wa Islam aho ku mazina ye yahise yongererwaho irya Aklam.

Eric Rutanga n'umukunzi we nyuma yo kwibaruka imfura

20/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Mutabazi joseph
Byiza muhungu wacu , musubireyo ntamahwa
Sponsored Content
Loading...