Filime z'abanyarwanda mu zizerekanwa muri Durban International Film Festival | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Filime z'abanyarwanda mu zizerekanwa muri Durban International Film Festival

Filime z'abanyarwanda mu zizerekanwa muri Durban International Film Festival

Filime ebyiri z’abanyarwanda zatoranyije kuzahatanira ibihembo mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema ryitwa Durban Internation Film Festival rizabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha kwa Nyakanga 2018.

 Durban International Film  Festival izaba ibaye ku nshuro ya 39, izatangira kuwa 19 isozwe kuwa 29 Nyakanga 2018 mu Mujyi wa Durban. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “ Nta mukozi filime usigazwa inyuma”

Filime z’abanyarwanda zatoranyijwe ziri mu cyiciro cya filime ngufi. Harimo iyitwa Disconnected yakozwe na Shema Deve na Akarwa ya Yuhi Amuli.

Shema Deve yabwiye Newtimes ko kuba filime ye yatoranyijwe muri Durban International Film Festival ari iby’agaciro gakomeye kuko bizamufasha kumenywa n’abandi bateye imbere murin uyu mwuga.

Yagize ati “ ni ikintu gikomeye ngezeho, kubona filime yanjye ijya mu iserukiramuco  ryubashwe. Ni intangiriro nziza kuri filime yanjye kuko hariya ni ku mugaragaro. Abantu benshi baturutse ku Isi barimo abatunganya abakora filime bakomeye bazayibona.”

Yongeyeho ko ari umwanya mwiza wo kwerekana ko no mu Rwanda hari abatunganya filime bashoboye.

Ni ku nshuro ya kabiri Disconnected igiye mu iserukiramuco mpuzamahanga, aho irya mbere ari Cefalu Film Festival mu Butaliyani muri uyu mwaka.

Muri Disconnected, Shema avuga inkuru y’umusore aho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yanga kwica umukobwa nyamara yari yashyizweho igitutu n’umubyeyi we.

21/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...