USA: Moze yongeye gukora mu nganzo ari kumwe na Social Mula (Audio) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

USA: Moze yongeye gukora mu nganzo ari kumwe na Social Mula (Audio)

USA: Moze yongeye gukora mu nganzo ari kumwe na Social Mula (Audio)

Umuhanzi w’umunyarwanda Moze, uri gukorana ingufu muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Social Mula.

Moses Muturutsa ukoresha izina rya Moze mu buhanzi, umuziki we awukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yantangiye umuziki muri 2017 aho indirimbo ye ya mbere yayise ‘New King’.

 Yari aherutse gushyira hanze indi ndirimbo yise ‘Baramujyanye’ yakoranye n’umuraperi Fireman ikaba yaratunganyirijwe mu Rwanda, na producer Truck Slayer.

Kuri ubu yongeye gushyira hanze indi yise Uyu Niwo Munsi yakoranye n’umuhanzi Social Mula uri mu bakunzwe mu njyana ya R&B.

Ni indirimbo y’urukundo,  aho umusore aba yishimira ko avuye mu busilibateri ku buryo ishobora kwifashishwa mu bukwe bitewe n’ubutumwa buyirimo.

Moze yavuze ko imbaraga ari gukoresha mu gukorana n’abahanzi bakomeye basanzwe bakorera mu Rwanda, azikesha ikipe iri kumufasha iri mu Rwanda.

Uyu musore uri kugaragaza umuhate mu njyana ya Hip Hop avuga ko ari afite n’ibindi bihangano muri studio azagenda ashyira hanze ku buryo abakunzi be batazicwa n’irungu.

Umva Uyu Niwo Munsi ya Moze afatanyije na Social Mula

21/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
gatwe
keep up bro a lot to be changed
Sponsored Content
Loading...