Urutonde rw'ibitaramo bimaze gushinga imizi mu Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Urutonde rw'ibitaramo bimaze gushinga imizi mu Rwanda

Urutonde rw'ibitaramo bimaze  gushinga imizi mu Rwanda

Imyidagaduro itandukanye harimo n’ibitaramo ni bimwe mu bifasha abantu kuruhura ubwonko, nyuma y’iminsi bahihibikanira ibibatunga n’imiryango yabo.

Umurwa mukuru w’u Rwanda, Kigali, umaze kuba isangano ry’ibirori bitandukanye ndetse bimwe byamaze kujya kugenga bihe za buri mwaka kandi bimaze kwigarurira imitima ya benshi.

Ibirori bikomeye bikunze kubera mu mujyi wa Kigali byiganjemo ibihurirwamo n’abahanzi batandukanye akenshi na kenshi baba  bakunzwe ku ruhando mpuzamahanga, abanyamideli, abakinnyi b’ikinamico n’abandi.

Mutziig Beer Fest

Iki ni igitaramo ngaruka mwaka gitegurwa na Bralirwa mu rwego rwo kwamamaza ikinyobwa cya Mutziig,  kikaba mu byitabirwa n’abantu benshi. Gikunze kubera hanze y’umujyi wa Kigali aho abakitabira bashyirwaho imodoka zibatwara zikanabagarura mu rwego rwo kwirinda impanuka ku bahembutse icyo kinyobwa kiba gihari ku bwinshi.

Uhererekane rw’ibi bitaramo byagiye bizamo abahanzi batandukanye nka Mafikizolo bo muri Afurika y’Epfo muri 2015, Wizkid wo muri Nigeria waje muri 2016, n’umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika waje muri 2018.

Easter Celebration

Gitaramo kiba rimwe mu mwaka, buri gihe ku munsi wa Pasika, aho abakirisitu baba bizihiza izuka ry’Umwami Yezu(su). Kimaze kuba inshuro enye kikurikiranya, kikaba gitegurwa n’umuramyi Patient Bizimana.

Easter celebration iri mu bitaramo bya mbere bihuruza abantu bensho cyane bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Abahanzi bakomeye nka Solly Mahlangu wo muri Afurika y’Epfo, Snach wo muri Nigeria, Appolinaire w’i Burundi n’abandi bubashywe mu Rwanda nka Aimee Uwimana, Israel Mbonyi, Diana Kamugisha bagitaramyemo.

East African Party

Iki nacyo ni igitaramo gihuruza imbaga y’abantu batari bacye mu mujyi wa Kigali. Utarakijyamo na rimwe uwo ntabwo yaba ajya yitabira ibitaramo. Gikorwa ku munsi wo gutangira umwaka mushya. East African Party  yatangiye muri 2009 kugeza n’ubu.

Cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye ku ruhando mpuzamahanga nka Kidumu, Fuse ODG wo muri Ghana, Mr Flavor wo muri Nigeria, Konshens wo muri Jamaica, Diamond Platnumz wo muri Tanzania, Ali Kiba, The Ben n’abandi benshi.

Kigali Up Music Festival

Iri ni iserukiramuco ngarukamwaka rifite intego yo uguteza imbere umuco Nyarwanda no guhesha agaciro umuziki n’abahanzi nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga, kuzamura ubushobozi bw’inganda za muzika, kugira uruhare mu bukerarugendo bw’umuco n’ibindi bitandukanye.

Kigali Up imaze kuba inshuro 7 ihuza abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, amatorero atadukanye ndetse n’abahanzi bo mu mahanga bakomeye nka Chameleone wo muri Uganda, Patoranking, Ismael Lo,

Kigali Jazz Junction

Iki gitaramo cyujuje imyaka 3 kibera mu Rwanda. Gikorwa hafi ya buri kwezi, kigatumirwamo abahanzi bakabuhariwe mu gucuranga umuziki w’umwimerere haba abo mu Rwanda no mu mahanga. Muri iyi myaka itatu ishize urutonde rw’abahanzi bakitabiriye ni rurerure. Twavuga nka Zahara uheruka kuza wo Muri Afurika y’Epfo, Neza umunyarwanda ukorera muri Nigeria, Seyi Shay wo muri Nigeria, Isaiah Katumwa wo muri Uganda, n’abandi benshi.

N’ubwo ititabirwa n’abantu benshi cyane nk’ibindi bitaramo twavuze, Kigali Jazz Junction imaze kwinjira mu mitwe ya benshi ku buryo hari bamwe bayishyize kuri calendar yabo y’ukwezi.

Kigali fashion Week

Kigali Fashion Week byo birori bikomeye byo kumurika imideli bimaze gushinga imizi mu Rwanda. Mu mpera z’iki cyumweru iraba ku nshuro ya 8. Ihuriza hamwe abahanzi b’imideli batandukanye baba abaturutse mu Rwanda no muhanga. Ni umwanya ukomeye ku bamurika b’imideli b’abanyarwanda kuko ariho bigaragariza ndetse bakaba babona n’andi mahirwe atandukanye ajyanye n’akazi kabo.

N’ubwo ibyo kumurika imideli mu Rwanda bikiri kwiyubaka, Kigali Fashion Week ihuruza abatari bake baba baje kwirebera imideli itandukanye ndetse bakanagura.

21/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...