Minispoc yasubije ku byo gusubirana irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Minispoc yasubije ku byo gusubirana irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda

Minispoc yasubije ku byo gusubirana irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda

Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko idashobora kwisubiraho ngo isubirane gutegura irushanwa rya Miss Rwanda nk’uko biherutse gusabwa n’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko, gusa ngo bagiye gushyira imbaraga mu gukirikirana iki gikorwa.

Kuwa 09 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko yagiranaga ibiganiro na Komisiyo y’Ingengo y’Imari mu nteko ishinga Amategeko, Depite Mporanyi Theobard yagaragaje ko irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryabaye ubucuruzi kuruta icyari kigamijwe, aheraho anabasaba kwinjira mu mitegurire yaryo.

 Icyo gihe Minisitiri w’Urubyiruko yari yavuze ko ari ibintu byo kuganirwaho na Minisiteri y’Umuco na Siporo yanahoranye izi nshingano.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa 21 Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko badashobora kwisubiraho ngo bongere gutegura iri rushanwa, ariko yemeza ko hari imbaraga zikwiye kongerwamo no gufasha aba barigiyemo mu gushyira mu bikorwa ibyo baba biyemeje.

Yagize ati “Umwanzuro w’inteko ntabwo wasabaga ko dusubirana irushanwa ahubwo byari ugukurikirana ibiberamo, uko ritegurwa ndetse n’umusaruro ritanga kandi inshingano zo gukurikirana uko ritegurwa uko rikorwa niba hubahirizwa amategeko n'asanzwe y’igihugu ho ntitwigeze tudohoka. Ntabwo tuzisubira ngo tuvuge ngo bariduhe tujye turitegura ahubwo icyo Inteko Ishinga Amategeko yadubasaga ni uko mu gihe kiri imbere byarushaho kugenda bikorwa neza hanyuma n'abakobwa bitabiraga ririya rushanwa bagaragaje imishinga myiza nabo bafashwa.”

Kuva muri 2014 igikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda cyakuwe mu nzego za Leta gishyirwa mu maboko y’abikorera. Rwanda Inspiration Back Up yatsindiye isoko ku nshuro ya mbere, yongera gutsindira irindi naryo rizamara imyaka itatu.

Iki gikorwa giterwa inkunga 100%  n’abafatanyabikorwa batandukanye baba bagamije kwamamaza ibikorwa byabo, naho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikaza igenzura niba koko igikorwa cyiba hakurikijwe amategeko.

21/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...