Umunsi wa 28: APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ku gikombe, Rayon Sports amanota 3 iyasiga i Rusizi | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Umunsi wa 28: APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ku gikombe, Rayon Sports amanota 3 iyasiga i Rusizi

Umunsi wa 28: APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ku gikombe, Rayon Sports amanota 3 iyasiga i Rusizi

Mu gihe hasigaye imikino 2 ngo shampiyona isozwe, nyuma y’umunsi wa 28 usize ikipe APR FC ikiyoboye urutonde n’amanota 60 ari nako irimo gukoza imitwe y'intoki ku gikombe nyuma yo gutsinda Etincelles, ni mu gihe AS Kigali bahanganye na yo yatsinze Mukura VS ikomeza ikomeza kuyotsa igitutu.

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Etincelles waberaga kuri Stade ya Kigali warangiye ikipe y’ingabo z’igihugu ibashije gutsinda Etincelles ibitego 2-0, ibi bitego bikaba byanashimangiye ko iyi kipe isoje umunsi wa 28 iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Ni bitego  byombi byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Nsabimana Aimable ndetse na Hakizimana Muhadjiri. Igice cya kabiri hakaba nta kipe n’imwe yabashije kureba mu izamu ry’indi.

Ku rundi ruhande ikipe ya AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC yari yasuye Mukura VS mu magepfo y’u Rwanda, iyi kipe y’abanyamujyi ikaba yaje kubyitwaramo neza itsindira Mukura iwayo ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Ngama Emmanuel.

Gutsinda uyu mukino kwa AS Kigali yahise igira amanota 57 amanota 3 inyuma ya APR FC iyoboye urutonde kugeza ubu.

Ikipe ya Rayon Sports n’ubwo yamaze kuva mu makipe ahatanira igikombe, ntiyahiriwe n’urugendo rwa Kigali - Rusizi kuko yakubitiweyo na Espoir ibitego 2-0. Ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 48.

Undi mukino wari witezwe na benshi ni uwo ikipe ya Kiyovu Sports yatsindiwemo na Police FC ku kibuga cya Kicukiro ibitego 2-1, gutsinda uyu mukino byatumye Police FC iva ku mwanya wa 6 ifata uwa 5 n’amanota 45 ni mu gihe Kiyovu Sports yahise ifata uwa 6 n’amanota 43.

Hasigaye imikino 2 kugira ngo shampiyona irangire, igikombe kikaba kigomba kwerekeza hagati ya APR FC ndetse na AS Kigali kuko nizo ziyoboye urutonde kandi zamaze gusiga abazikurukiye amanota menshi.

APR FC ni iya mbere n’amanota 60, irarusha AS Kigali amanota 3. Kugira ngo ikipe ya AS Kigali ibe yatwara igikombe APR FC ni uko iyi kipe ya APR FC yatsindwa imikino 2 isigaranye yose cyangwa ikayinganya AS Kigali na yo igatsinda iyo isigaranye.

Mu gihe aya makipe yasoza shampiyona anganya amanota, ni ukuvuga igihe AS Kigali yatsinda imikino ya yo yose na ho APR FC igatsinda umwe igatsndwa undi, icyo gihe amakipe yaba anganya amanota 63, kuko amakipe yose buri imwe yatsinze indi umukino umwe icyo hazarebwa umubare w’ibitego zizigamye.

Dore uko imikino yose y’umunsi wa 28 yarangiye

Espoir FC  2-0 Rayon Sports FC

Police FC 2-1 SC Kiyovu

Kirehe FC  2-0 Bugesera FC

Sunrise FC 0-3 Musanze FC

Amagaju FC 1-1 Marines FC

APR FC 2-0 Etincelles FC

Gicumbi FC 2-0Miroplast FC

Mukura VS 0-2 AS Kigali

21/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
moise APR FC kundakunda cyane cyaneeeeeeeeee
moise
Fiacre
turagitwara nayubusa. gasenyi nikomeze guseba nibyo umukunzi wa APR fc twayifuriza
Sponsored Content
Loading...