Johnson Bagoole waciye mu makipe nka APR, Rayon Sports na Atraco FC yitabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Johnson Bagoole waciye mu makipe nka APR, Rayon Sports na Atraco FC yitabye Imana

Johnson Bagoole waciye mu makipe nka APR, Rayon Sports na Atraco FC yitabye Imana

Johnson Bagoole wamenyekanye mu Rwanda akinira amakipe nka Atraco FC, APR FC ndetse na Rayon Sports yitabye Imana kuri uyu wa Kane mu bitaro byo mu mu mujyi wa Kampala.

Uyu mukinnyi waherukaga mu Rwanda muri 2014 ubwo yari muri Rayon Sports, yari amaze iminsi arwariye iwabo muri Uganda aho yahitanywe n'indwara ya Mugiga.

Inkuru y'urupfu rwe ikaba yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018 aho yitabye Imana aguye mu bitaro bya Lira Regional Referral azize indwara ya mugiga, bita Cryptococcal Meningitis.

Urupfu rwe rukaba rwababaje abantu benshi cyane barimo abo bagiye bakinana.

Uyu mukinnyi washoboraga gukina ari myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi cyangwa se wo ku ruhande, yakiniye amakipe atatu ya hano mu Rwanda ari yo Atraco FC, APR FC na Rayon Sports, yaciye kandi muri DR Congo akomereza no muri Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

21/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(2)
fiacre
we don't forgotten all commitment and spirit in APR fc
Eric Byiri...
Imana Imwakire Mubayo.
Sponsored Content
Loading...