Abahanzi bavuzweho gutera inda abafana babo | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Abahanzi bavuzweho gutera inda abafana babo

Abahanzi bavuzweho gutera inda abafana babo

Si kenshi abahanzi bakunze kuvugwa mu rukundo n’abafana ariko rimwe na rimwe hari igihe biba aho byakunze kumvikana abakobwa bamwe na bamwe bavuga ko batewe inda n'abahanzi batandukanye.

Kwamamara no kugira igikundiro ni byiza, Biba akarusho iyo hari umubare w’abagukurikira bakavuga ko bihebeye ibyo ukora ndetse rimwe na  rimwe ugasanga bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko bagufatiraho icyitegererezo.

Ku bahanzi, ubu usanga bafite amatsinda ya whatsapp yuzuyemo ikoraniro ry’ibikorwa byabo bigatuma cyane bahora bavugana n’ababakunda.

Ibi bitarakwira wasangaga  umufana yihirinze agashaka nomero zatelefoni z’umuhanzi akunda kugira ngo bajye bavugana nibura amubaze byinshi bimwerekeyeho cyangwa se banagirane ubucuti bwihariye.

Byagiye bikoraho bamwe, ugasanga nyuma y’igihe umufana yinjiye mu itangazamakuru avuga ko umuhanzi yakundaga yamuteye inda. Tugiye kurebera hamwe abo byabayeho bikamenyekana, dore ko umuhanzi Jay C we yavuze ko abafana batewe inda n'abahanzi ari amagana n'amagana.

1.Bosebabireba

Amazina ye y’ukuri ni Uwiringiyimana Theogene, uyu muhanzi ni umwe mu bakomeye bakora indirimbo zihimbaza Imana, yatangiye umuziki mu bihe bya kera uruganda rwawo rutaratera imbere cyane akundwa bikomeye kuva mu bo mu byaro hirya iyo  kugeza ku banyamujyi, kubera ibihangano bye bihumuriza ababaye. Yamamaye mu ndirimbo yitwa ‘Bosebabireba’.

N’ubwo yabaye igihangange mu muziki uhimbaza Imana, ntiyagiye yoroherwa no kwibasirwa ashinjwa gutera inda abakobwa bagiye bamenyana ari abafana be ndetse hari igihe yahagarikwaga itorero rya ADEPR yabarizwagamo rigakora ubucukumbuzi nyuma akababarirwa.

Umwaka ushize waje ari simusiga kuri uyu muhanzi dore ko umukobwa ukomoka i Huye witwa Muhayimana Ruth yamushinjije kumutera inda bamenyaniye mu giterane . Ibi  Bosebabireba byamuviriyemo guhagarikwa mu itorero.

   Ruth wabyaranye na Theo Bosebabireba 

2.Nizzo

Ubusanzwe yitwa Nshimiyimana Mohammed abarizwa mu itsinda ry’abanyamuziki rya Urban Boyz. Uyu na we ni umwe mu bahanzi bakomeye bumvikanye mu itangazamakuru  bavugwaho gutera inda abafana.

Mu 2016  umukobwa utuye i Rubavu witwa Uwase Clemence yumvikanye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yatewe inda na Nizzo Kaboss akabyara umwana ariko se[Nizzo Kaboss] akaza kumwima indezo.

Icyo gihe uyu muhanzi yavuze ko uyu mugore atamuzi ndetse ko yamuhagaye amubwira iby'umwana babyaranye undi akagwa mu kantu.

Byaje kuba urujijo ndetse ku bw’amahirwe make uyu mwana aza kurwara bikomeye bimuviramo kwitaba Imana kubera kubura amafaranga yo kumukirikirana ngo avurwe.

Kugeza ubu iby’uyu mugore uvuga ko yabyaranye na Nizzo biracyari urujijo, gusa abatuye i Nyamirambo aho Clemence yigeze kuvuga ko yahabanye iminsi itanu na Nizzo bavuze ko batigeze bababonana muri ako gace.

     Nizzo na Clemence bivugwa ko babyaranye .... umwana wabo yaratabarutse

3.Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce[Melodie] ni umwe mu bahanga bakora injyana ya RnB. Inkuru z’ururwungikane zivuga ko yateye inda abakobwa zatangiye kunvikana muri Gicurasi   2015 ubwo uwitwa Catherine  yavugaga ko yamuteye inda uyu muhanzi akaza kubyigarika ariko akaza kubona nta yandi mahitamo akabyemera.

Muri Nyakanga uwo mwaka nabwo hadutse umukobwa witwa Agasaro Diane ashinja Bruce Melodie kumutera inda akamwihakana ndetse yanatangaga ibihamya by’abari bahari baryamana.

Uyu muhanzi we yavugaga ko uyu mukobwa amuzi mu itsinda ry’abafana be akaba atarigeze babonana n’umunsi n’umwe.  Nyuma Diane yaje kwibaruka, mu Ugushyingo 2015 ashyira Bruce Melodie umwana aho yakoreraga muri Studio i Nyamirambo undi amubonye afumyamo arifungirana kugeza ubwo polisi y’u Rwanda yazaga guhosha iyi rwaserera.

Muri uko kwezi, Bruce Melodie  yatangaje  ko ibi byose bikorwa n’abatamushakira ibyiza ndetse anemeza ko agiye kugana inkiko hakamenyena urengana hagati ye n’uyu mukobwa nyuma yaje guterera agati mu ryingo ntihamenyekana uko izi mvururu ze zaje gusozwa.    Bruce Melodie na Agasaro Diane 

4.King James

Ubusanzwe yitwa Ruhumuriza James, ni umuhanga mu ndirimbo z’urukundo ndetse azwiho kugira amagambo asize  umunyu mu bihangano bye. Umukobwa wari umufana we yigeze guhamagara kuri Radiyo avuga ko uyu muhanzi yamuteye inda ndetse biza kugera kure.

Nyuma y’igihe uyu mukobwa wari washinjije uyu muhanzi kumutera inda yarongeye arahamagara avuga ko yabeshyaga.

    King James na we yigeze gutungurwa n'umukobwa wahamagaye kuri Radiyo akavuga ko yamuteye inda

5.Kamichi

Uyu na we ni umwe mu bahanzi bakomeye bamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat. Ubusanzwe yitwa Bagabo Adolphe.

Yabaye umunyamakuru ndetse anabibangikanya no gukora umuziki, ubwo yigaga mu ishuri ry’itangazamakuru riherereye i Muhanga rya ICKA[Institut Cathorique de Kabgayi] yari afite ibihangano bikunzwe bikomeye, byatumye umwe mu bakobwa bo muri ako gace ishuri riherereyemo wari umufana we na we aza kuvuga ko yamuteye inda ariko biza guhoshwa ntibyumvikana cyane mu itangazamakuru.

    Inkuru za Kamichi n'umukobwa w'i Muhanga ntizigeze zivugwa cyane

22/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(1)
Igitego sonia
none se ikibazo kiri hehe iyo umuntu aguhaye ari muburumbuke agomba gufata inda nyine ahubwo bajye bazirikana abo babyaye
Sponsored Content
Loading...