Uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018 yamaze kwemezwa | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018 yamaze kwemezwa

Uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa 2018 yamaze kwemezwa

Umunyarwandakazi uzitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2018 yamaze gutoranywa akazaryitabira mu kwezi k’Ukuboza 2018.

Miss Africa Calabar ni irushanwa ry’ubwiza rigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ritegurwa na Leta ya Cross River muri Nigeria mu rwego rwo gukangurira abanyafurika guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu mwaka ushize u Rwanda rwaryitabiriye ku nshuro ya mbere, ruhagararirwa n’umunyamideli Muthoni Fiona Naringwa, wigeze no kuba igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Uyu mukobwa ntiyitwaye nabi kuko yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere, akanahambwa ibihembo birimo n’amadorali ibihumbi 8.

Mu Kiganiro na Eachamps Muthoni Fiona yatubwiye ko abategura iri rushanwa bamaze kwemeza umukobwa uzahagararira u Rwanda n’ubwo yirinze ku mutangaza ibyangombwa byose bitaraboneka.

Yagize ati “ umukobwa uzahagararira u Rwanda yarabonetse, ari mu bahatanye muri Miss Rwanda. Bari basabye ari batanu aba ari we utoranywa. Ubu ntabwo nahita muvuga kuko hari ibyangombwa bitari byaboneka.”

Irushanwa rya Miss Africa Calabar ku nshuro ya gatatu riteganyijwe kuzaba mu Ukuboza 2018. Mu mwaka ushize ryari ryegukanywe n’umunya-Botswana Gaseangwe Balopi wahembwe imodoka yo mu bwoko bwa SUV n’amadorali y’Amerika  ibihumbi 35.

Amaze iminsi azenguruka ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bikorwa bijyanye no kurengera ibidukikije.

Muthoni Fiona Naringwa nawe  yabwiye Eachamps ko hari umushinga wo gukwirakwiza amazi meza mu baturage afitanye n’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) bazatangira gushyira mu bikorwa mu minsi ya vuba.

22/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(4)
Rehem
Tumwifurij amahirwe murwo rugendo atangiye imana imutere inkunga
Rutagengwa Moses
Turamwizeye azaritwara ntawundi uretse uwo twahaga amahirwe turi benshi
Rutagengwa Moses
Turamwizeye azaritwara ntawundi uretse uwo twahaga amahirwe turi benshi
Rutagengwa Moses
Turamwizeye azaritwara ntawundi uretse uwo twahaga amahirwe turi benshi
Sponsored Content