Ibyo Migi atazibagirwa kuri Johnson Bagoole bakinanye muri APR FC witabye Imana | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Ibyo Migi atazibagirwa kuri Johnson Bagoole bakinanye muri APR FC witabye Imana

Ibyo Migi atazibagirwa kuri Johnson Bagoole bakinanye muri APR FC witabye Imana

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uwahoze ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda akaba yaranaciye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports ndetse na Atraco, Johnson Bagoole yitabye Imana, Migi akaba avuga ko atazibagirwa ukuntu uyu mukinnyi yakundaga abantu kandi akanajya inama.

Johnson Bagoole yaciye mu makipe atandukanye hano mu Rwanda ari yo Atraco yahereyemo, APR FC ndetse na Rayon Sports.

Uyu mukinnyi yageze mu ikipe ya APR FC muri 2010, akaba yaragiyemo asangamo Migi. Aganira na EAchamps akaba yavuze ko uko arimo kwitwara muri iyi minsi byose ari inama yagiriwe n’uyu mukinnyi kuko bakinaga ku mwanya umwe yagiye amugira.

Yagize ati”ni byo koko ejo nkiva mu kibuga nibwo nabimenye mbikuye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yitabye Imana, n'inkuru ibabaje ku bantu bakunda siporo by'umwihariko kuri njye twakinanye muri APR FC kandi twanakinaga ku mwanya umwe, namwigiyeho ibintu byinshi cyane kuko yakundaga kungira inama y’uburyo nakwitwara kuri uyu mwanya wanjye kuko ari na wo mwanya yakinagaho.”

Yakomeje avuga ko atazibagirwa ukuntu yari umukinnyi ugira ishyaka, agakunda abantu kandi agasabana na buri umwe.

Yagize ati”Ibintu ntazibagirwa kuri Johnson Bagoole ni uko yakundaga gusabana n’abandi, agakunda abantu ndetse agasetsa cyane, yagiraga ishyaka mu kibuga kandi ntiyakundaga gutsindwa, by'umwihariko kuri njyewe mu gihe gito twakinanye bahise bamushyira mu mutima w’ubwugarizi njyewe nkaguma kuri 6. Yangiriye inama y’uburyo bakina 6 nyuma bamushyira muri ba myugariro njye nguma mu kibuga hagati urumva ko ari ibintu ntazibagirwa.”

Johnson Bagoole wari ufite ubushobozi bwo gukina imyanya itandukanye mu kibuga, aho yashoboraga gukina mu kibuga hagati, mu mutima w’ubwugarizi ndetse yashoboraga kuba yaba na myugariro wo ku ruhande.

Yafashije ikipe ya Atraco kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2007/2008, muri 2009 yahise yerekeza muri AS Vita Club yo muri DR Congo yaje kugaruka mu Rwanda akina muri APR FC  guhera muri 2010 aho yayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona hari mbere y’uko muri 2012 yerekeza muri Rayon Sports aho yahise atwarana na yo igikombe cya shampiyona cya 2012/2013.

Yavuye mu Rwanda yerekeza muri Sofapaka yo muri Kenya ikipe yanabereye kapiteni, ubu yari asigaye ari umutoza w’ingimbi z’iyi kipe mbere yo gutabaruka.

22/Jun/ 2018,4 months ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content
Loading...