Slowly ya Meddy uko isaza niko irushaho gukundwa! Urutonde rw'izakunzwe mu cyumweru dusoza | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps

Slowly ya Meddy uko isaza niko irushaho gukundwa! Urutonde rw'izakunzwe mu cyumweru dusoza

Slowly ya Meddy uko isaza niko irushaho gukundwa! Urutonde rw'izakunzwe mu cyumweru dusoza

Indirimbo Slowly y’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy niyo iyoboye izikunzwe kuri Eachamps muri iki icyumweru nyuma y’ibyumweru 43 isohotse.

Uko bwije n’uko bukeye abahanzi b’abanyarwanda basohora ibihangano bitandukanye, na Eachamps ikabigeza ku banyarwanda kugira ngo bakomeza kuryoherwa na byo.

Muri iki cyumweru dusoza cya gatatu cy’ukwezi kwa Kamena  2018 ,  indirimbo ikunzwe kurusha izindi ni Slowly ya Meddy imaze ibyumweru 43 na bitatu isohotse. Iyi ndirimbo uko igenda imara iminsi niko igenda irushaho gukundwa, ndetse ni gake yagiye ibura mu ndirimbo 5 zakunzwe mu byumweru byashize.

Iyi ndirimbo ikurikiwe Lose Control n’ubundi ya Meddy yafatanyije na The Ben nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika akaba umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere.

Indirimbo iza ku mwanya wa gatatu ni Nta Kibazo ya Urban boys bafatanyije na Bruce Melody na Riderman, umwanya wa kane ufitwe na Inch Allah ya Hope Irakoze afatanyije na Butera Knowless naho ku mwanya wa gatanu hari indirimbo ya Umuntu ya Ama G The Black.

1. Slowly ya Meddy

2. Lose Control ya Meddy na The Ben

3. Nta Kibazo ya Urban Boys na  Bruce Melody, Riderman

4. Inch Allah ya Hope Irakoze na Butera Knowless

5. Umuntu ya Ama G The Black

23/Jun/ 2018,3 months ago |

Post Your Comment

Comments(8)
Emmanuel fablic
Ndumufana Wa meddy kandindamunda cane gusabyo musabira imigisha kumana yongere aririmbe no kundirimbo zimana ajya akanyuzako by
Emmanuel fablic
Ndumufana Wa meddy kandindamunda cane gusabyo musabira imigisha kumana yongere aririmbe no kundirimbo zimana ajya akanyuzako by
Rukundo jean baptiste
mukomereze aho mwese muranyura music yanyu
Ngiramahirwe Brando
Like A Queen By Christopher & Lil G
BILL HELL ULI JAMES
hari indirimbo itarimo ya the ben arikumwe numugande wumusore atari cheeba
HD
safi se akora iki nta nimwe ye igomba kuzamo kuko nta ndirimbo agira nziza byaramuyobeye nareke urban boys birire
Dir traxx
Reka Reka Ururutonde Nduhaye ikarita Itukura✖ rnMuziko Mumeze nka AustinrnKwerirnNtaningoma Nimwe Ya Safi Mbona wapi Ndabamaganye Mubisubiremo??
traxx
Ururutonde Nduhaye ikarita Itukura✖ rnNtangoma Nimwe Ya Safi Mbona wapi Ndabamaganye Mubisubiremo??
Sponsored Content
Loading...