Tidjara Kabendera yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Mseto East Africa Awards yatangirijwe muri Kenya | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Tidjara Kabendera yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Mseto East Africa Awards yatangirijwe muri Kenya

Tidjara Kabendera yashyizwe mu kanama nkempurampaka ka Mseto East Africa Awards yatangirijwe muri Kenya

Umunyamakurukazi ukorera Radio na Televiziyo Rwanda Tidjara Kabendera yashyizwe mu kanama nkempura mpaka k’ibihembo bishya bya Mseto East Africa Awards bizajya bihembaabanyempano bo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba bahize abandi.

Mseto East Africa Awards ni ibihembo bishya bigamije gushimira  abanyempano no guteza imbere imyidagaduro yo muri Afurika y’Uburasirazuba. Iki gikorwa kibyawe n’ikiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa Mseto East Africa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Kamena 2018 nibwo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibi bihembo, i Nairobi muri Kenya.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Mseto East Africa Awards, mu bazaba bagize akanama nkempurampaka harimo umunyamakurukazi Tidjara Kabendera umaze imyaka 15 akora itangazamakuru, kuri ubu akaba akorera Radio na Televiziyo Rwanda cyane cyane mu biganiro by’imyidagaduro, harimo ikigamije guteza imbere imyidagaduro yo mu karere cyitwa East African Connexion.

Ari kumwe n’abandi umunyamakuru Fred Ombachi Machoka wo muri kenya, Esther Mwende macharia, John Chacha umwe mu batangije ibi bihembo, Daisy Ejang umugandekazi wigeze kuba umukemurampaka muri Tusker Project Fame, umunyamakuru wo muri Uganda Douglas Lwanga, Umunyamideli, akaba n’umunyamakuru Sheillah gashumba, Will Mzazi Tuva ukorera Royal Media, n’abanyamakuru bakomeye muri Tanzaniya aribo Millard Ayo na Lil Ommy.

Ibi bihembo bizajya bitangwa buri mwaka, bikazajya bizenguruka ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba mu rwego rwo kugaragaza ubwiza n’imico y’ibihugu bigize akarere.

Nta gihe runaka baratangaza ibi bihembo by'umwaka wa 2018 bizatangirwa.

Tidjara Kabendera mu Kiganiro cya East African Connexion

23/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(0)
Sponsored Content