Yannick Mukunzi na Knowless bahawe ibihembo by'abahiga abandi mu kwambara neza mu Rwanda (Amafoto) | eachamps rwanda
Airtel ad Eachamps
Primus Eachamps Ad

Yannick Mukunzi na Knowless bahawe ibihembo by'abahiga abandi mu kwambara neza mu Rwanda (Amafoto)

Yannick Mukunzi na Knowless bahawe ibihembo by'abahiga abandi mu kwambara neza mu Rwanda (Amafoto)

Kuri uyu wa 23 Kamena 2018 ku nshuro ya mbere mu Rwanda hatanzwe ibihembo byitiriwe mu Made In Rwanda aho byegukanywe n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye no guteza imbere ibikorwa mu Rwanda.

Umuhangonwo gutangaza ababonye ibihembo muri Made In Rwanda Awards wabereye muri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali aho wari watibariwe n’abantu batandukanye biganjemo abanyamideli dore ko ibyiciro byinshi byagarukaga ku mideli.

MC Phil Peter niwe wayoboye ibi birori ndetse akaba ari nawe wahamagaraga abaza gufata ibihembo byabo. Yahereye ku cyiciro cy’abatunganya imisatsi maze igihembo gihabwa Mirror Salon. ASM yahawe igihembo cy’usiga ibirungu mu maso, Luqman Mahoro yahawe igihembo cy’umufotozi wahize abandi.

 Mu cyiciro cy’iduku ry’imideli igihembo cyegukanywe na Masha Boutique, Djazira yegukana igihembo cy’umunyamidelikazi w’umwaka, Sekamana Eric ahabwa igihembo cy’umunyamideli w’umugabo ahigitse abasanzwe bakomeye barimo Jay Rwanda, Gigi n’abandi.

Umuhanzikazi Butera Knowless niwe wahawe igihembo cy’umugore w’icyamamare wambara neza kurusha, mu gihe umnukinnyi wa Rayon Sports Yannick Mukunzi ari we wahawe icy’umugabo wambara neza.

Indirimbo ya DJ Pius Wabulilawa niyo yahembwe nk’indirimbo ifite amashusho arimo imyambaro yakorewe mu Rwanda, naho ikiganiro Sunday Night cyo ku Isango Star gihembwa nk’icyahize ibindi.

Umuhanzi w’imideli wagaragaje udushya yabaye Tanga Designers, mu gihe Moshions yabaye inzu y’imideli yahize izindi.

Ibihembo byatanzwe byose

Sekamana Eric ahabwa igihembo cy'umunyamideli wahize abandi

Djazira uri hagati niwe munyamidelikazi wahize abandi

ASM ngo ni nyirakuru w'abakora Make Up

Luqman Mahoro n'umubyeyi we

Nick Dimpoz ntibashije kubona igihembo

Knowless yohereje umufatira igihembo

Abakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 bari babukereye

Indirimbo ya Dj Pius  'Wabulilawa' yahembwe

Amafoto: Damg_z

24/Jun/ 2018,3 weeks ago |

Post Your Comment

Comments(1)
NSENGIYUMVA INNOCENT
AS RWANDAN WE 'RE PROUD OF YOU
Sponsored Content